Sena y'u Rwanda irasaba ko imyanzuro-nama ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yajya imenyekanishwa mu baturage.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri sena iravuga ko nubwo mu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’isuzuma ngarukagihe mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu izwi nka (UPR) u Rwanda rugeze kuri 80% , imyanzuro yemewe na leta ishyirwa mu bikorwa ikwiye kujya imenyekanishwa, cyane cyane mu baturage kugirango bayimenye ndetse banabe abafatanyabikorwa mu kuyishyira mu bikorwa.

kwamamaza

Ubwo Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Rubanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yaganiraga na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka, yayibwiye uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro u Rwanda rwiyemeje ku masezerano y’ibihugu y’uburyo bwo kugenzurana ku bijyanye n’isuzuma ngarukagihe mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu izwi nka (Universal Periodic Revieuw, UPR ).

SENATERI nsengiyumva Fulgence; Perezida wa komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, avuga ko iyo myanzuro guhera igihe u Rwanda ruherukira kugenzurwa muri 2021, ubu  rugeze kuri 80% rushyira mu bikorwa imyanzuro rwiyemeje.

Yagize ati: “ ubu rurimo rurashyira mu bikorwa imyanzuro rwemeye 160, kuko ntirwemeye 124 igihe hakorwaga isuzuma riheruka muri 2021. Hakaba rero hari ubushakashatsi buheruka nubwo Leta itari yagaragaza raporor yayo ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyo myanzuro-nama. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n'imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu, bwagaragaje ko bigeze kuri 80% bishyirwa mu bikorwa."

" ari nayo mpamvu twavugaga tuti , kandi na Nyakubahwa minisitiri yarabitwemereye, tuvuga tuti komisiyo irashima ko imyanzuro-nama u Rwanda ruba rwariyemeje ishyirwa mu bikorwa ku buryo bukwiye, nicyo twabonye."

Hon Senateri Mupenzi George nawe ugize iyi komisiyo, avuga ko nka Sena bashimira imiryango itari iya leta mu gufatanya mu ishyirwa mubikorwa ry’iyo myanzuro. Gusa anavuga ko hagomba kubaho kumenyekanisha iyo myanzuro mu buryo bugaragara.

Ati: “ Twashimye imikoranire y'inzego muri iri suzuma ngarukagihe, kuko murabizi ko ibyo bita sosiyete sivile na Leta usanga harimo urwicyekwe, ariko twashimye uburyo kuri uyu mwitozo Leta ikorana bya hafi n'imiryango itegamiye kuri Leta."

" mu kugenda twisuzuma, abantu bagiye basanga ko hari inenge mu kutamenyekanisha iriya myanzuro-nama. Rero ubu tukaba twifuza ko hajyamo ingufu noneho hakaba icyo wakwitaa gukorera mu mucyo."

Isuzuma ngarukagihe mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu (UPR), U Rwanda rumaze gusuzumwa inshuro 3 kuva aya masezerano yashyirwaho n’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye mu mwaka w’2006.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 5, 2023 - 10:54