
Rwamagana: Umugabo yishe umugore amukubise isuka
Dec 23, 2024 - 08:56
Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire umugabo yishe umugore we amukubise isuka mu musaya ahita atoroka, abaturage barasaba ko uwo mugabo afashwe nawe yakwicwa kuko uwo yishe nawe yari umuntu.
kwamamaza
Urupfu rwa Nyiranizeyimana Claudine wishwe n'umugabo we Biserukande Edouard amukubise isuka mu musaya, abatuye umudugudu wa Ruseke akagari ka Bushenyi umurenge wa Mwulire akarere ka Rwamagana, bavuga ko bayamenye kuwa kane tariki 19, nyuma y'uko abakiriya be bamushatse bakamubura kuko yari asanzwe yenga ubushera.
Bavuga ko ku gicamunsi nyirarume yagiyeyo asanga hakinze ariko yigira inama yo gushaka uko yinjira mu nzu, maze agezemo abona umurambo wa mwishywa we aryamye yuzuyeho amaroso ahantu hose.
Kuri aba baturage bavuga ko urupfu rwa Nyiranizeyimana Claudine wishwe n'umugabo we, rwabashenguye umutima kuko yamwishe nabi, bityo basaba ko uwo mugabo afashwe yahanwa by'intangarugero nawe bakamwica kuko nta kindi gihano babona akwiye.
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubikungu Kagabo Richard Rwamunono, avuga ko amakuru y'urupfu rwa Nyiranizeyimana bayamenye maze umugabo we wari watorotse akomeza gushakishwa kugirango abiryozwe, aboneraho gusaba imiryango kwirinda amakimbirane atuma hazamo no kwicana ndetse asaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babonye ingo zibanye nabi kugira ngo akumirwe hakiri kare.
Muri uyu murenge wa Mwulire hafi y'ahishwe umugore akubiswe isuka mu musaya, haherutse kubera igisa no kugerageza kwica umuntu, aho umugabo witwa Claude yatemaguye umukobwa akoresheje umuhoro kuko yari yanze ko basambana. Kuri ubu ngo uyu Claude arafunze.
Amakuru ahari ni uko Biserukande Edouard wishe umugore we amukubise isuka, yamaze gutabwa muri yombi nyuma yuko afatiwe ku mupaka ubwo yageragezaga gutorokera muri Uganda.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


