Rwamagana: Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere barasabwa ubufatanye mu gukura abaturage mu bukene

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere kujyanamo n’ubuyobozi muri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu cyiciro cy’ubukene bakabasha kwigira bagatera imbere.

kwamamaza

Mu gihe Leta iri mu rugendo rwo gufasha abaturage bari mu cyiciro cy’ubukene kukivamo bakagera mu cyiciro cy’abifasha bakanafasha bagenzi babo, hari ingamba nyinshi ziri kwifashishwa binyuze mu bafatanyabikorwa bayo.

Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bugaragaza ko uruhare rw’abafatanyabikorwa rucyenewe mu gufasha abaturage kuva mu bukene ndetse n’ababuvuyemo bagaherekezwa kugira ngo ntibabusubiremo.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ati "turasaba abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya natwe, ubu icyerekezo cy'u Rwanda cy'ubuyobozi bukuru bw'igihugu ntabwo ari ugufasha umuturage ahubwo ni ugufasha umuturage kwivana mu bukene, turasaba abafatanyabikorwa ko bakumva iki gikorwa cyo guherekeza abaturage kwivana mu bukene". 

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana bavuga ko bagerageza gufasha abaturage guhindura imyumvire iganisha mu iterambere, nyuma bakabafasha kwiteza imbere bakava mu bukene, bityo bakaba biyemeje gukomeza gufatanya n’akarere gutuma gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene ibasha kugerwaho.

Umwe ati "guhora ufashwa nta musaruro byatanga, twereka umuturage inyungu yo gutunga ibimuvuyemo akamaro kabyo kuko burya icyo ufashijwe ntabwo ugiha agaciro nk'icyo wivumburiye, ugomba kwigisha umuturage kugira uruhare mubyo akeneye".  

Undi ati "iyo umuntu yarangije guhindura imyumvire ubona ko n'urutambwe yaruteye, hari abo twatangiye dufasha uyu munsi nibo bafasha abandi, urugamba rurakomeje ntiduhagaze abo tumaze kugeza kuri ibyo bikorwa bamaze guhindura imyumvire nabo badufasha kugera no kubandi bakiri hafi".  

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) b’akarere ka Rwamagana , Uwayezu Valens, avuga ko gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene batangiye kuyishyira mu bikorwa bityo ngo gahunda bafite ni ugutuma ibasha gutanga umusaruro mwiza.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana banditse bazwi ni 78, harimo kandi n'abatanditse barimo amabanki, abikorera ndetse n’abandi batandukanye.

Aba bagaragara mu nkingi eshatu z’iterambere zirimo inkingi y’imibereho myiza, iy’ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza n’ubutabera. Gusa iyi nkingi ya nyuma harimo abafatanyabikorwa bacye, ibintu ubuyobozi buvuga ko bituma hari abaturage batazi amategeko ibyo bikanatuma bishora mu manza batabizi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 May 20, 2024 - 10:56