
Rwamagana: Ntibarasobanukirwa itegeko rishya ry'umuryango
Oct 6, 2024 - 16:43
Hari abaturage bo mu karere ka Rwamagana binganjemo urubyiruko bagaragaza ko badasobanukiwe ibirebana n’itegeko ryemerera abafite imyaka 18 y’amavuko kuba bashyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
kwamamaza
Itegeko rishya ry’umuryango ryemerera abantu gushyingirwa imbere y’amategeko ku myaka 18 y’amavuko ariko ku mpamvu zumvikana, abaturage bo mu karere ka Rwamagana biganjemo urubyiruko bo barisobanura bitandukanye, hari n’abatazi byinshi kuri ryo.
Bamwe bavuga ko bazi ko kugira ngo umuntu wujuje imyaka 18 ashyingirwe, biva ku bwumvikane bw’ababyeyi.
Umwe ati "bavugaga ko abana guhera kuri 18 kuzamura bemerewe kujya mu murenge no kujya imbere y'Imana, numva bivugwa gutyo ariko njye iryo tegeko ntabwo ndizi".
Undi ati "iryo tegeko nararyumvise ryaranasohotse bemeza ko umwana ugeze igihe cy'imyaka 18 agomba gushyingirwa, ibigenderwaho ntabwo nabifasheho amakuru neza ariko numvise ko ku mpande zombi z'ababyeyi babyumvikanye agomba gusezeranywa akabana nuwo muntu yakunze".
Aba baturage bavuga ko kuba iri tegeko rishya ry’umuryango ryemerera ufite imyaka 18 y’amavuko gushyingirwa baryumvise ku maradiyo na televiziyo gusa, ngo bikwiye ko n’ubuyobozi bwabegera bukababwira byinshi kuri ryo.
Kuri iyi ngingo, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yemera ko hari abatarasobanukirwa itegeko ry’umuryango uko ryavugururuwe ku buryo hari n’abanditse basaba uburenganzira ariko agasanga badafite impamvu zumvikana, bityo ngo bari kugenda barushaho kurisobanura haba mu nteko z’abaturage ndetse n’ahandi.
Ati "hari igihe usanga umuntu ari imfubyi wibana nubundi yaratunze urugo yarameze nk'umugore mu rugo ukavuga uti uyu muntu nabona uwo bisungana bashobora gukomeza bagatera imbere, ukumva ko ari impamvu ishobora kuba ifatika mu gihe kwa kwibana kwe nk'umwana w'umwangavu bishobora kuba yamuteza ibibazo, aho duhuriye tugaruka ku itegeko ry'umuryango n'ibyo rivuga ndetse n'ibyahindutse abaturage batari basanzwe bazi".
Kuva iri tegeko ryasohoka, umwanditsi w’irangamimerere w’akarere ka Rwamagana, amaze kwakira amabaruwa atandatu y’abamusaba kuba bakemererwa gushyingiranwa batarageza imyaka 21 y’ubukure ariko batatu nibo basanze bafite impamvu zumvikana.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


