Rwamagana: Kutabona imborera ihagije bishobora kuzagira ingaruka ku ngano y’umusaruro w’ibigori.

Abahinzi bo mu murenge wa Nzige wo mur’aka karere bagaragaza impungenge z’ibura ry’ifumbire w’imborera yabuze nk’ibishobora kuzatuma umusaruro w'ibigori uba mucye. Basaba Leta kugarura gahunda yo kuyibaha, ngo niyo bajya bayigura. Ubuyobozi by'akarere busaba abahinzi guhinga vuba bagakoresha iyo bafite ariko bakiha gahunda yo kugira ibimoteri mu ngo zabo kugira ngo batazongera guhura n'ikibazo cyo kubura ifumbire y'imborera.

kwamamaza

Abahinzi bavuga mu gihe igihembwe cy'ihinga 2024A kirimbanyije, aho bari gutera igihingwa cy'ibigori, bari kugorwa no kubona ifumbire y'imborera bitewe nuko aho bayikuraga mu murenge wa Muyumbu isigaye ijyanwa n'abo mu ntara y'amajyaruguru.

Bavuga ko ibyo bishobora kuzatuma batabona umusaruro nk'uwo babonaga mbere kuko hari imirima itazahingwa bitewe no kubura ifumbire y'imborera.

Umwe yagize ati: “ikintu kitugoye ni iyo fumbire y’imborera kugira ngo tubone iduhagije. Hari aho twagiye tugera ukumva ngo abantu bo mu majyaruguru barayipakiye! Cyangwa se waba unayihasize wagaruka ugasanga n’ubundi imodoka ije gupakira, nayo iyitwaye!”

Undi ati: “twajyaga Muyumbu tukagurayo amafumbire none ifumbire yarabuze, imborera ni ikibazo!umusaruro uzaba mukeya kubera ikibazo cy’ifumbire cy’imborera. Nk’ubu nkanjye nihereyeho naguraga imifuka y’ifumbire igeze nko kuri 40 ariko ubu nakubwira ko naguze imifuka 14 yonyine. Urumva ko umusaruro uzambana mukeya.”

Aba bahinzi basaba Leta ko kugarura gahunda yo kuyibaha ngo nubwo bajya bayigura.

Umwe ati:“ hari ukuntu leta yakoraga amacompost noneho igateganya ifumbire igihe cyagera imodoka zikaba zayatunda zikayahereza abahinzi bakayabonera hafi. Byatworoherezaga kwakira icyo gihembwe cy’ubuhinzi nuko kikagenda neza.”

Undi ati: “ twabyishimira tugiye tubona amafumbire gutyo, nubwo twakwishyura ntacyo byaba bidutwaye rwose.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Uyobora Akarere ka Rwamagana, avuga ko ibyo Leta itabishobora, ahubwo ko yagiye iha abaturage inka zo kubafasha kubona ifumbire y'imborera.

Abasaba kwitwararika bagategura ibimoteri bazajya bayitunganyirizamo kugira ngo ubutaha batazongera guhura n'iki kibazo cyo kuyibura mu gihe cyo gutera ibigori.

Ati: “ ntabwo leta yabona ifumbire ishyira ahantu hose, ahubwo icyo dukangurira abaturage ni uko buri muturage yagira ikimoteri. N’iyo fumbire y’inkoko bavuga…nkuko mubizi amatotoro y’inkoko angana iki? ni make cyane! ahubwo twakangurira abaturage korora neza mu biraro kuko ziriya nka zitanga amase menshi abasha gufasha abaturage.”

“ ariko n’udafite inka nawe rwose akora ifumbire y’ikimoteri. Kugira ikimoteri rero ushyiramo ibihatiro, ibyo bakubuye…iyo ari umuntu uzi kubikora neza asaba amaganga ku muturanyi noneho akaza aganyanyagizaho ya maganga yarangiza akarenza ibyatsi hejuru. Ibyo bihita bibora bikabyara ifumbire nziza cyane!”

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rwamagana bahuza ibura ry'ifumbire y'imborera ikomoka ku bworozi bw'inkoko n'uko ubu bworozi bwagabanutse bitewe n'ibura ry'ibiribwa byazo bihenze.

Bavuga ko umuti w'ikibazo ari uko hashyirwaho ikimoteri rusange kuri buri kagari kizajya gitunganyirizwamo imborera maze nabo bakaba ariho bayigura itabahenze.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 25, 2023 - 19:21