
Rwamagana: Kadasumbwa habereye impanuka ikomeye (Amafoto)
Jul 21, 2025 - 10:12
Mu karere ka Rwamagana ahazwi nka Kadasumbwa mu ma saa moya zishyira saa mbiri z'ijoro, habereye impanuka y'imodoka nto yagonze umugore ahita apfa ihita ita umuhanda abarimo bavamo nayo ihita ifatwa n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.
kwamamaza
Iyi mpanuka y'imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota ariko ya hybrid, yabaye mu saa moya zishyira saa mbiri z'ijoro kucyumweru tariki 20/08/2025, Kadasumbwa mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana.
Abatuye hafi y'aho yabereye, bavuga ko bagiye kumva bumva ikintu kiraturitse, bagiye basanga ni imodoka yataye umuhanda iramanuka ihagama mu itarasi.
Bavuga ko basanzemo abantu babiri ari bazima ariko nyuma ngo yahise ifatwa n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka nk'uko babibwiye Isango Star.
Abatuye hafi y'aho bavuga ko aha hantu atari ubwa mbere habereye impanuka kuko ni ubwa gatatu kandi ngo zose abashoferi bazirokoka bavuga ko ziba zatewe n'umwana babona mu muhanda bakamukatira nyuma bakisanga bakoze impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yabwiye Isango Star ko iyo modoka yakoze impanuka,yari itwawe n'umusore ari kumwe na nyina yerekeza i Kigali, ngo hapfiriyemo umuntu umwe yagonze ndetse n'ayo irashya irakongoka abarimo babiri barakomereka bajyanwa kwa muganga ndetse n'umwe yahushuye.

Iyi mpanuka y'imodoka yagonze umuntu agapfa nayo igashya igakongoka yabereye Kadasumbwa, yabanjirijwe n'indi yabereye mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aho umumotari yavuye mu muhanda w'igitaka yinjira muri kaburimbo, maze ahura na coaster iramugonga ahita yitaba Imana.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


