Rwamagana: Hamenwe  inzoga zose zikorwa n'uruganda Agashinguracumu narwo rurafungwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu, bamenye inzoga zitujuje ubuziranenge zakorwaga n’uruganda rwitwa Agashinguracumu, rwengaga inzoga hifashishijwe ibikoresho birimo isabune, pakimaya n’ibindi bitandukanye.

kwamamaza

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko uru ruganda rwahise rufungwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko  rutubahiriza ibikubiye mu cyemezo rwahawe. Yavuze ko rwari rwarahawe uburenganzira bwo kwenga inzoga mu bitoki, nyamara bakazenga mu bindi bitari ibitoki kandi bitujuje ubuziranenge.

Yifashishije urugero, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu gihe uruganda Agashinguracumu rwavugaga ko rwenga inzoga mu bitoki, aho mu cyumweru cyose hazaga imodoka imwe yo mu bwoko bwa Fuso  yuzuye ibitoki, ariko buri munsi hagasohoka amakamyo yuzuye inzoga.

Yahishuye ko  ibyo ari byo byatumye hakorwa igenzura ryimbitse, maze bagasanga inzoga zengwaga mu buryo budakurikije amabwiriza yo gukora ibinyobwa, aho amazi yashyirwagamo pakimaya, isukari ndetse n’isabune.

Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana hamaze gufungwa by’agateganyo inganda eshanu zikora inzoga zitujuje ubuziranenge. Izo zirimo ebyiri zo mu Murenge wa Muhazi, ebyiri mu murenge wa Karenge ndetse n’uru rwo mu murenge wa Muyumbu rwitwa Agashinguracumu. Inzoga zose zamenwe z’uru ruganda zamenywe zari zifite agaciro ka miliyoni 105 Frw.

@Djamali/ Isango Star-Rwamagana

 Nov 19, 2025 - 23:29