Rwamagana-Gahengeri: Gufunga kw'ivuriro rito rya Kagezi byatumye bagorwa no kubona serivise z'ubuvuzi

Abivurizaga ku ivuriro rito rya Kagezi riherereye mu murenge wa Gahengeri mur'aka karere, baravuga ko ryafunze imiryango ritagikora bigatuma kuri ubu basigaye bagorwa no kuzamuka umusozi amasaha abiri bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gahengeri.

kwamamaza

Abivurizaga ku ivuriro rito rya Kagezi mu kagari ka Kagezi bavuga ko rikimara kubageraho bumvise baruhutse imvune z'urugendo bakoraga rwo kuzamuka umusozi bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gahengeri. Ariko ngo batunguwe nuko ryakoze iminsi mike, maze rigahita rifunga imiryango, bakongera gusubira kugorwa no kujya kwivuza kure kandi bari bafite ivuriro hafi yabo.

Umwe mubahivurizaga yabwiye Isango Star ko "Ivuriro ryarubatswe, ubundi ngira ngo baje ukwezi kumwe ubundi duhita tubabura. Genda urebe ukuntu risa! Ni ivumbi n'umukungugu kuko nta kintu barikoreramo. Twaratakambye...."

Undi yungamo ati:" Ubu ni ukuzamuka uriya musozi tukajya I Gahengeri kuri centre de santé. Ueumva biratugoye, kuba twararibonye hano twumva turorohewe, twumva ari ko bizahora ariko ntabwo ariko byahoze, urumva ni ikibazo gikomeye cyane."

"Urwaye kugira ngo uzamuke umusozi biba asi ikibazo gikomeye. Kugira ngo utambike ugenda kujyane ikuzengurukane  mu Kabuga ikugeze i Gahengeri, ni ikibazo gikomeye."

Aba baturage basaba ko basaba ko ivuriro ryabo rya Kagezi ryafungurwa maze rigakora nkuko bisanzwe, kuko umurwayi urembye kuzamuka umusozi ajya ku kigo nderabuzima cya Gahengeri bimugora, akagerayo yanegekaye.

Umwe ati:"Uko biri rigikora hari ikintu ryadufashaga. Hano twahasangaga umuganga agahita atuvura! Turasaba ko ivuriro ryahora rikinguye, nubwo yakwakira umurwayi umwe ku munsi; nicyo cyatumye barihashyira."

Undi ati:" Bongeye bakatugarurira nk'abaganga bakatuvura, hanyuma n'ivuriro ryacu rigakora byaduahimisha kurushaho."

Umutoni Jeanne; umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bazi iby'iki kibazo kuko byatewe na rwiyemezamirimo waritaye.

Icyakora mugihe barimo gushaka undi (nawe utaraboneka), ikigo nderabuzima cya Gahengeri kizajya cyohereza umuganga aze guha serivise abaturage.

Ati:"Hari izo ba Rwiyemezamirimo bagenda bata, ubwo ni ku mpamvu zabo. Iya Kagezi nayo ni rwiyemezamirimo wari uyifite nawe yaragiye. Icyo turimo gukora nk'Akarere ni ugushaka undi rwiyemezamirimo uyifata kuko iri ahantu heza kandi koko abaturage barayikeneye. Kubera ko batarapiganwa, ikigo nderabuzima kizajya kiboherereza umu -nurse wo kuvura ku minsi izwi tukabaha iyo service."

Abatuye akagari ka Kagezi ko muri Gahengeri mu karere ka Rwamagana bivurizaga ku ivuriro rya Kagezi ritagikora, bavuga ko inzira ya bugufi bakoresha bajya ku kigo nderabuzima cya Gahengeri ari ukuzamuka umusozi amasaha abiri. Naho abafite ubushobozi batega moto bakazenguruka ku Kabuga ka Musha kugira ngo bagere ku kigo Nderabuzima,bikabasaba ikiguzi cy'urugendo kiri hagati ya 4 500Frw na 5 000Frw kugenda no kugaruka. Ibi byose bahamya ko ari imvune bakabaye bakizwa n'ivuriro rya Kagezi igihe ryaba rikora.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana 

 Jun 25, 2025 - 14:54