Kirehe: Barasaba gusobanurirwa uburwayi bw'impyiko

Bamwe mu batuye aka karere baravuga ko bumva havugwa ububi bw' uburwayi bw'impyiko, ariko bakagaragaza ko batazi uko bufata umuntu ndetse n'uburyo yabwirinda. Basaba inzego zibishinzwe kubegera zikabasobanurira kuri ubwo burwayi. Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bwemera ko hari abaturage batazi byinshi ku ndwara z'impyiko, ariko harimo gukorwa ubukangurambaga bunyuze muri siporo kugira ngo abatazi ku ndwara y'impyiko bahakure ubwo bumenyi.

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko bumva indwara z'impyiko abantu bazivuga ariko bakagaragaza ko batazi uko zandura ndetse n'uko zirindwa kugira ngo ntibazahure nazo.

Bavuga ko hari ubukangurambaga bwinshi bukorwa ariko batajya bumva ubuvuga ku kwirinda indwara z'impyiko,bityo basaba ko ababishinzwe babegera bakabigisha uko indwara z'impyiko zifata ndetse n'uko zirindwa.

Umwe yagize ati:"numva ngo barazirwara ariko ntabwo impyiko nyizi! Njya numva ngo ni nk'umuntu wakoze urugendo cyane cyangwa akaba anyonga ikinyabiziga, nta kindi nakumva nzi. Ahubwo nasaba ko nkuzi gupima yadupima tukamenya ko tuzitwaye cyangwa tutazirwaye."

Undi ati:" kuzisuzumisha  impyiko ntibarabitugezaho neza, twumva babivuga ariko ntibiraba. Babidukoreye rwose byaba ari byiza, cyane cyane n'abariya batoya. Nkanjye w'umusaza, aho ngeze aha ngombe gusaza ntazirwaye ariko bakagombye kuzindinda."

Dr Rutagengwa William; umuyobozi w'ikigo inshuti mu buzima gikorera mu karere ka Kirehe, avuga ko indwara y'impyiko ishobora kwirindwa kandi bigashoboka, cyane igihe umuntu yisuzumishije hakiri kare indwara nka Diyabete, umuvuduko, umubyibuho ukabije n'izindi.

Yamara kumenya ko azirwaye akazivuza agakira. Kandi ngo birakorwa mu mavuriro yose, abarwayi bakivuriza no kuri mitueli.

Ati:" iyo umuntu abimenye kare , akisuzumisha kare indwara ya diyabete, hypertension n'izindi kuko ubuvuzi burahari : guhera ku nzego zibanze kugera ku kigo nderabuzima ndetse n'ubuvuzi bwisumbuyeho burahari kuko dufite abaganga b'inzobere mu gihugu ndetse banadusura bakagera hano ku bitaro bya Kirehe. Bashobora kudufasha kuvura abantu bafite izo ndwara."

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko bazi neza ko muri aka karere harimo abafite uburwayi bw'impyiko ndetse hari n'abaturage batazi uburyo bakirinda kugira ngo ntibazirware.

Ariko anavuga ko  ubukangurambaga burakomeje gukorwa binyuze mu kubashishikariza gukora siporo ndetse no kwisuzumisha hakiri kare indwara zitera impyiko.

Ati:" icyo tujya tubona, n'abayirwaye akenshi bagera kwa muganga bazahaye bikanagorana kugira ngo bavurwe. Niyo mpamvu nk'akarere, hariho gahunda nk'izo za siporo rusange dukora, hari n'izo dukora buri wa kane, ariko n'izindi gahunda kuko byose ni ibifasha kugira ngo abaturage bacu bagire ubuzima buzira umuze."

Kugeza ubu, mu karere ka Kirehe habarurwa abarwaye impyiko bagera kuri 18 bari ku miti.Impuguke mu buvuzi bw'impyiko zigaragaza ko indwara z'impyiko zibasira abatuye mu bihugu biri mu murongo w'ubukene n'u Rwanda rurimo, cyane abari hagati y'imyaka 20 na 50 y'amavuko.

Indwara z'impyiko ziri mu bwoko bubiri aribwo: izoroheje zivurwa zigakira ndetse n'izikomeye zidakira, aho bisaba ko umuntu afashwa kugira ngo ntizangirike, igihe cyagera akayungururirwa amaraso ndetse zigasimbuzwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.

 Apr 9, 2025 - 15:15