Ntibazi gutandukanya ibiribwa byujuje ubuziranenge n’ibitabufite

Abaturage batandukanye babwiye Isango Star ko batazi gutandukanya ibiribwa byujuje ubuziranenge n’ibitabufite. Nimugihe buri muntu asabwa kugiramo uruhare mu gufata amafunguro agizwe n’ibiribwa byujuje ubuziranenge uhereye ku muhinzi, umuguzi, ibigo bya leta, inganda n’amahoteli.

kwamamaza

Mu gihe buri muntu wese asabwa kurya amafunguro yujuje ubuziranenge kugira ngo ubuzima bwe butagira ingaruka zaterwa n’ibiryo bitujuje ubuziranenge, bamwe mu baturage bagaragaza ko batazi ibiribwa bujuje ubuziranenge.

Iyo ubajije buri umwe akubwira kuri we ibiribwa cyangwa amafunguro yujuje ubuziranenge.

Umwe yabwiye Isango Star ko “niba ari imyumbati n’ibishyimbo, ubwo nyine bigomba kuba bitetse neza, nyine bidatite umwanda.”

Undi ati: “ikintu cyujuje ubuziranenge ni ikintu cyiba cyarahawe icyangombwa cyangwa se S-Mark ya RSB, ikigo gishinzwe gupima ibyujuje ubuziranenge. Njyewe nk’iyo ngeze muri alimentation cyangwa muri butike ngiye kugura amata, jus cyangwa se ikindi kintu icyo aricyo cyose cyo gutwara mu rugo, ndabanza nkareba ku matariki yacyo ko cyarangije guarantee, nkareba igihe cyakorewe n’igihe kizarangiriza guarantee nkabona kucyishyura kuko mba nizeye ko kitagira ingaruka kubo ndi mugihe cyangwa se abaragikoresha.”

Ndahimana Jerome; umukozi mu kigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RSB muri porogaramu ya zamukana ubuziranenge, asobanura ko ibiribwa byujuje ubuziranenge “ umuntu yabihinira mu magambo make cyane’ ni ikiribwa kidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu ukiriye, ariko akakibonamo n’icyo acyifuzamo, icyo yakagombye kukibonamo.”

“Ubwo twabirebera mu buryo yuko nta bintu byanduza dukunze kwita food soft hazards ariko bikaba kirimo n’intungamubiri. Ubundi ibyo dushaka mu biribwa ni ibidufasha kubungabunga umubiri, umuntu agakura, hakabamo ibirinda indwara, ibyubaka umubiri nkuko dusanzwe tubyumva mu bijyanye n’ibiribwa byujuje intungamubiri za ngombwa ndetse n’ibitera imbaraga.”

“ muby’ukuri, ikiribwa cyujuje ubuziranenge kigomba kuba cyujuje ibyo bintu bibiri, ari nacyo amabwiriza y’ubuziranenge amaze ni ukugira ngo ashyireho umurongo, ashyireho ibisabwa noneho abakoresha ibiribwa babone ibyo bintu bibiri narimvuze: Kuba nta ngaruka ku buzima bwabo ndetse no kubonamo intungamubiri  zikwiriye.”

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko buri mwaka, umuntu 1 mu 10 ku isi agira uburwayi  buturutse ku kurya ibiryo byanduye. Kandi kubera kurya ibiribwa bitujuje ubuzirangenge, abantu barwara indwara zirenga 200 ziterwa no kurya amafunguro arimo virusi, bacterie, n’ibindi binyabutabire bituruka ku miti iba yahawe amatungo cyangwa yashyizwe mu bihingwa.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Jan 23, 2024 - 11:49