Ababyeyi ntibashyigikiye ikoreshwa ry’uburyo bwo kwirinda izitateganyijwe mu bangavu

Ababyeyi baravuga ko badashyigikiye gahunda yo kwirinda unda zitateganyijwe hakoreshwe uburyo bukoreshwa n’abakuze nko kuboneza urubyaro, kubera ko byateza ibibazo ku buzima bwabo. Icyakora Impuguke mu kuvura indwara z’abagore zivuga ko kuba umwangavu yafata imiti nk’iyo kuboneza urubyaro ntacyo bitwaye, kuko umubiri we uba waratangiye gukora neza.

kwamamaza

Mu minsi ishize nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu baganiraga kuri gahunda yo kwirinda inda zitateganyijwe ku bana b’abangavu hakoreshejwe imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

Ni ibiganiro mpaka byazamuwe n’ubutumwa bwa minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. UTUMWATWISHIMA Jean Nepo Abdallah [ wahoze ari umuganga ndetse akuriye ibitaro byo ku rwego rw’intara], aho yifashishije urubuga rwa X [rwahoze ari  twitter],yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rufite kuva ku myaka 15 ruhabwa amahirwe yo kuboneza urubyara nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’inda zitateganijwe ziterwa abangavu.

Benshi bagaragaje uko babyumva, bamwe bashyigikiye ubu butumwa, mugihe abandi babwamaganye bavuga ko bitari bikwiye .

Umwe mu babyeyi batandukanye baganiriye n’Isango Star, bagendeye ku ijambo kuboneza urubyaro, bavuga ko abangavu bitari bikwiye kandi batarabyara.

Umwe yagize ati: “umuntu ashobora kumva ko nanywa imiti araba yikingiye ariko agiriwe inama yo kwirinda yabihungira kure kuko annone kubyishoramo ni ibintu bibi cyane.”

Undi ati: “haboneza urubyaro umuntu wigeze kubyara. Nonese uraboneza nturabyara n’iri rimwe, ngo ugiye kuboneza? Araboneza iki se atarabyara?”

Umwe mu bashigikiye kuba abangavu vakoresha bene iyi miti, yagize ati:“ kubera ko nyine habonekamo ingaruka zitari nziza, bagiye bataruboneje, batwara izo nda, hari ubwo bazikuramo bakagira ubuzima bubi, bakajugunya abana, byakabaye byiza ko baruboneza batarazitwara.”

Ese koko byagira ingaruka ku buzima bw’umwangavu?

Mu gihe abantu batandukanye bagaragaza impungenge ku buzima bw’umwangavu waba agiye gufata imiti yo kuboneza urubyaro akiri muto, Dr. NDACYAYISENGA Victorien; umuganga uvura indwara z’abagore, yemeza ko nta kibazo byatera ku buzima bwe.

Cyakora avuga ko n’izabaho ari nk’izaba ku muntu mukuru kuko imibiri y’abantu itandukanye.

Ati: “umubiri we uba waratangiye gukoresha imisemburo nk’iy’abandi bantu bakuru, icyo gihe aba ashobora kuba yabyara. Aahobora kuba yasama, ba ashobora kuba yabyara. Gukoresha iyo miti byashoboka koko niba effects byagira ku muntu mukuru, ni ukuvuga ngo ingaruka zishobora kugera ku mutnu mukuru no ku mwana zashoboka. Ni nkuko ntanizishobora kuba kuko hari abazikoresha ntizigire icyo baba ahubwo biterwa n’umubiri w’umuntu ku giti cye.”

“ muby’ukuri, gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro ni uburyo bwo kwirinda gusama utabiteganyije. Ntabwo ari uburyo bwo kuvuga ngo ntabwo ndabyara, ni uburyo bwo kwirinda gusama utabiteganyije.”

Dr. Ndacyayisenga avuga ko ubusanzwe umwana w’imyaka 15 atarakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina, kuko hari igice cy’ubuzima bwe cyangirika. Avuga ko mugihe yayikora, habaho kuramira ikindi gice kiba gisigaye.

Ati: “ ubwo buryo kuri uwo mwana, ni ukuvuga ngo iyo ageze ku rwego rwo gukora imibonano mpuzabitsina kuri iyo myaka yiwe, hari ubundi buzima bwe buba bwarangiritse ahubwo hasigaye gusonga n’ubundi busigaye. Psychologically, umwana w’imyaka 15 ntabwo ntiyakagombye gukora imibonano, ariko niba …bikaba ngombwa ko atangira kuyikora kandi ukabona ko ari ikibazo ku mwana, uburyo bwose bwaba buhari wabukoresha igihe yaba yaratangiye gukora imibonano kugira ngo umurinde gusama.”

Ikibazo cy’abana batwara inda zitateguwe mu Rwanda gikomeje kuba imbogamizi kuko mu 2017 abazitewe bari 17.331 ndetse mu myaka yakurikiyeho imibare  ikomeza kugeda izamuka, aho muri 2021, abangavu batewe inda bari  ibihumbi 23.

Imibare igaragaza ko intara y’iburasirazuba ariyo iza imbere mu kugira umubare munini w’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Feb 7, 2024 - 14:49