Kayonza: Abafite ubumuga baravuga ko bagorwa no gukoresha ubwiherero bumwe na bumwe

Abafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Kayonza baravuga ko bagorwa no gukoresha ubwiherero bumwe na bumwe bubasaba gusutarara aho babona bishobora guteza umwanda,bityo bagasaba ko ahantu hatandukanye hashyirwa ubwiherero bworohera abafite ubumuga kubukoresha.

kwamamaza

Aba bafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bakunze kugorwa no gukoresha ubwiherero bubasaba gusutarara ndetse n’ubufite imiryango mito idashobora kunyurwamo n’utugari twabo,ku buryo hari igihe bibananira kubukoresha ugasanga bishobora kuba byateza umwanda.

Barasaba ko ahantu hahurira abantu benshi ndetse no mu ngo z’abantu hashyirwa ubwihero bworohera abafite ubumuga, dore ko ubwiherero umuntu ufite ubumuga yabasha gukoresha n’utabufite yabukoresha.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene,avuga ko imbogamizi abafite ubumuga bahura n’azo zirimo ubwiherero batabasha gukoresha,binashobora gutera isuku nke,nk’akarere katangiye gushishikariza abantu ko ibyo bakora bagomba kuzirikana n’abafite ubumuga,bagashyiraho uburyo ubwiherero buri aho bakorera n’umuntu ufite ubumuga yabasha kubukoresha.

Yagize ati "mungo iwacu abashyitsi bashobora kudusura bashobora gukenera ubwiherero kimwe nuko bakenera n'ibindi, abikorera niba umuntu acuruza cyangwa se afite serivise za Resitora nawe akabyumva gutyo bikumvikana yuko umuntu ufite ubumuga adakwiriye kuba agira inzitizi n'imwe ituma atabona serivise".  

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza butangaza ko mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’isuku,umushinga isoko y’ubuzima uzabafasha muri ibyo bikorwa wigisha abaturage abaturage ariko unazirikana ku bafite ubumuga.

Kurt S Henne umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uyu mushinga nibyo agarukaho.

Yagize ati “Turimo kureba uko twatanga ibikoresho by’isuku,kuburyo ibyo bikoresho byagezwa mu baturage. Dutangiriye mu karere ka Kayonza tuzashyiramo udusantere tw’isuku, kandi mu baturage naho uyu mwaka tuhashyire ahantu hane bigira gukoresha ibyo bikoresho by’isuku. Bivuze ko ibyo bikoresho bizaba biri mu baturage”.

Inkuru  ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Dec 15, 2022 - 13:03