Rwamagana: Hari gukorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango,mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore,hazifashishwa imiryango yabashije kuva mu makimbirane ikaba ibanye neza.

kwamamaza

Amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu bibazo bibangamiye imiryango kuko atuma iterambere ryayo ndetse n’iry’igihugu ritabasha kugerwaho dore ko umuryango uhora mu makimbirane, utabasha gukora ibiwuteza imbere aho usanga n’ibyo wari ufite bishirira mu kubisahura nk’uko bisobanurwa na Habiyaremye Jack wo mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana wabanaga n’umugore we mu makimbirane.

Yagize ati "nariye inka, nta kunkurura yankurura nti nta gikumwe nigeze ntera nawe,  burya amakimbirane arasenya twabibayemo nabi, aba polisi ninjye wabahaga akazi". 

Gusa iyo mu muryango runaka harimo amakimbirane,hakaboneka abawugira inama ndetse uyateza akabasha guca bugufi,amakimbirane ava mu muryango.

Umuryango wa Habiyaremye Jack na Nyirabahigira Elina wabashije kuva mu makimbirane, barashimira ubuyobozi ndetse n’ishuti z’umuryango zabafashije kuva mu makimbirane.

Nyirabahigira Elina yagize ati "nahoranaga ibikomere byinshi cyane ngahora nshaka kwiyahura rimwe nkumva nakica nibwo nagira amahoro,ndashimira inshuti z'umuryango zatubaye hafi , ubu ntabwo nkijagaraye narisobanukiwe kandi mbayeho neza".    

Umutoni Jane umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza,avuga ko mu minsi 16 y’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’abagore,bazibanda ku gufasha indi miryango ibana mu makimbirane kubasha kuyavamo kuko iyo ivuye mu makimbirane n’ibindi bibazo byo mu muryango biba bicyemutse.

Yagize ati "tuzifashisha imiryango yavuye mu makimbirane ifashe indi miryango ikiri mu makimbirane ariko dufite n'izindi nzego,dufite inshuti z'umuryango ziri mu mudugudu zahuguwe mu gufasha iyo miryango turayizi, hari na gahunda tugiye kujyamo Minisiteri y'umuryango yatugejejeho ijyanye no kubarura iyo miryango,ntwabo tuzayibarura ngo tuyibike ahubwo tuzongera tuyiganirize tuyereke uburyo ikwiye kuva mu makimbirane tubereke ibyiza byo kuva mu makimbirane".    

Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore buzamara iminsi 16,mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana abangavu babyariye iwabo baremewe bahabwa amatungo magufi,abanyeshuri 10 bava mu miryango icyennye bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku ndetse n’umuryango wabashije kuva mu makimbirane uhabwa ibiryamirwa.

Inkuru irambuye ya Djamali Habarurema Isango Star  Rwamagana

 Nov 28, 2022 - 08:54