Iburasirazuba: Gutanga ubutabera ku bangavu basambanyijwe biracyacyumbagira

Gutanga ubutabera ku bangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe biracyagenda biguru ntege mu ntara y’Iburasirazuba.  Inzego z’ubutabera zivuga ko impamvu ziterwa n’amadini, abo mu nzego zibanze n’iz’ubuzima…zikingira ikibaba abakora ibyo byaha  zigakora ibituma inkiko zibura ibimenyetso.

kwamamaza

Nk’urugero: mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, hatanzwe ibirego 70, nuko 30 bijyanwa mu nkiko, icumi byonyine nibyo byakemuwe. Kuba umubare w’ibirego ari muke ugereranyije n’abangavu baterwa inda z’imburagihe, inzego z’ubutebera zitunga agatoki amadini, inzego z’ibanze ndetse n’iz’ubuzima, gguhishira ababikora, bagatekinika imyaka y’abo bangavu bikagaragaza ko abatewe inda bakuze nuko inkiko zikabura ibimenyetso.

Emmanuel Gahamanyi; umushinjacyaha mu ifasi y’ubushinjacyaha bukuru bwa Nyagatare, yagize ati: “aho tubona utubaruwa twandikwa na Mudugudu ng’uyu mwana afite imyaka, bakaba bayishyize kuri cya gifishi, Mudugudu agasinya, Executive w’Akagali agasinya noneho barangiza akajya kwa Etat civil akuzuza indi fishi kandi umwana abarusha. Ubwo ni birangira ukurikiranyweho adahanywe, urakeka ko atazongera kuza agasambanya undi mwana?!”

“n’abaganga, cyane cyane kuri za centre de santé nibo batanga ya mafishi yikingira noneho bakaza gusoma italiki mu rukiko. Uzarusimbuza ariko uzarusimbura!”

Umutoni Nadine; Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, avuga ko bamenye ko ibyo byiciro bidindiza ubutabera ku bangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe. Avuga ko barimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ababikora bazabiryozwe.

Ati: “ubundi byajyaga bivugwa ko hari igituma imanza zo muri ibi byaha hari igituma zitagira aho zigera , ntihaboneke ibimenyetso ni uko bitavuga gusa abana badatanga amakuru ariko harimo n’inzego zibanze. Ni ukuzabigeza ku rwego rw’igihugu kugira ngo bazabikurikirane ku buryo bw’umwihariko iki kibazo, kandi ababirimo bazabihanirwe nkuko bisabwa.”

Guverineri Pudence Rubingisa uyobora intara y’Iburasirazuba, avuga ko icyumweru cy’ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD) cyongeye kugaragaza ko intara yugarijwe n’ibibazo by’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe.

Gusa anavuga ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abakoze ibyo byaha bafatwe bahanwe.

Ati: “intara yacu irugarijwe kuko niyo ifite n’ imibare myinshi mu turere tumwe na tumwe; utwo nitwo tugiye kwibandaho cyane. n’abagiye bagaragaraho ibyo byaha akaba aribyo dufata tukajya kubigaragaza mu midugudu by’abo bakora ibyo byaha kuko banahanwa. Ikigambiriwe aha ni ugukumira. Iyo bigaragaye aqbantu bagasobanukirwa….”

Mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu babyaye inda z’imburagihe bagera ku 1 281, abagera kuri 455 muri bo bateshejwe ishuri.

Nimugihe mu ubushakashatsi bwa HMIS bwagaragaje ko kuva muri Mutarama (01) 2023 kugeza muri Mutarama (01) 2024, muri iyi ntara, havutse impinja 8 801 zabyawe n’abangavu bari hagati y’imyaka 14 na 19 y’amavuko.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 21, 2024 - 15:37