Nyanza: Hatangijwe gahunda ya “Igire Turengere Umwana” igamije gutoza abakobwa kuzavamo ababyeyi beza.

Ubuyobozi buravuga ko bwatangije gahunda yitwa “Igire Turengere Umwana” itoza abakobwa kwigira no kuzavamo ababyeyi beza b’ejo hazaza babyigiye ku bunararibonye bw’abagize ibyo bageraho. Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere. Ni nyuma yaho bigaragariye ko abakobwa bari hagati y’imyaka 10-24, iyo batabonye inyigisho n’abo bafatiraho urugero rwiza, bibicira ejo hazaza bikandindiza igenamigambi ry’igihugu.

kwamamaza

Gahunda yitwa “Igire Turengere Umwana” yo mu Karere ka Nyanza ikorwa hahugurwa urubyiruko rw’abakobwa biga mu mashuri y’isumbuye n’abacikirije amashuri babyaye imburagihe.

Aba bakobwa bahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwigirira ikizere, n’uburyo bwo guhanga umurimo bashingiye ku bunararibonye bw’abagize ibyo bageraho.

Ibi bikazabafasha kuvamo ababyeyi beza b’ejo hazaza, nk’uko Emmanuel KAYITANA; umuyobozi wa FXB mu Rwanda abitangaza.

Ati: “Twahurije hamwe abakobwa mu mwiherero w’iminsi ine, bahabwa ibiganiro batozwa n’abantu batandukanye nabo bageze kubyo bagezehop bikomeye kugira ngo babigireho kwigirira icyizere. Twifuza ko bazavamo abari beza, abagore beza u Rwanda rwifuza, babashe gufata umurongo w’ubuzima uzatuma birinda SIDA.”

 Abakowa bari hagati y’imyaka 10-24 na 15-19, binyuze muri iyi gahunda ya “Igire Turengere Umwana” bafashwa kwiga, bagahugurwa ku buzima bw’imyororokere birinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina igihe kitageze.

Abafite ibyo bagezeho babaha ubunararibonye bwabo, nk’ibibategurira kuzavamo ababyeyi beza b’ejo hazaza, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Uw’agaciro kandi ndashoboye”.

Adeline NDIKUMANA Raïsa; umwe mubari guhugurwa, avuga ko ibi biganiro byabahaye igisubizo cya bimwe mu bibazo bibazaga ku mihindagurikire y’umubiri.

Ati: “namenye impinduka nyinshi zigenda ziba mu mubiri wanjye cyangwa ugasanga kubera iki njya mu mihango kabiri, ni ukubera iki iyo ngiye mu mihango mbabara cyane…ariko mu by’ukuri nagize amahirwe yo kuganira na Docteur[muganga] arabidusobanurira neza.”

KAYITESI Nadine; Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kugira ngo uyu mwana w’umukobwa bifuriza kugira ejo hazaza heza azabigereho akwiye kurangwa n’ikinyabupfura.

Ati: “ni ukubereka ko bashoboye. Twabashishikarije kwirinda kuko mu buzima bwabo barahura n’ibishuko byinshi, byaba ari ukwandura ubwandu bushya bwa SIDA, yaba ari uguterwa inda… n’ibindi byose bishobora kubabangamira mu buzima , icya mbere ni ukuba bubaha ababyeyi no kumvira inama bamugira, yaba abo aca mu ntoki nk’abarimu, abayobozi …twese turabashakira ineza.”

Gahunda ya “Igire Turengere Umwana” imaze umwaka umweitangijwe mu Karere ka Nyanza, kuko yatangijwe mu mwaka ushize na FXB ikazamara imyaka 5.

Iyi gahunda yitezweho kugira uruhare mu guhindura imyumvire n’imitekerereze y’umwana w’umukobwa mu kwigirira ikizere.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Apr 6, 2023 - 10:06