Rwamagana: Biyemeje kwisubiza umwanya wa mbere mu gihugu

Abakuru b'imidugudu mu karere ka Rwamagana bavuga ko igihe kigeze kugira ngo bisubize umwanya wa mbere mu mihigo y'uturere, ibyo bakazabifashwamo n'agatabo kateguwe n'intara y'Iburasirazuba gakubiyemo indangagaciro zikwiye umuyobozi uharanira iterambere ry'abo ayobora.

kwamamaza

Kuba akarere ka Rwamagana kadaheruka kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uturere kandi karigeze kuba aka mbere inshuro ebyiri zikurikiranya, ku bakuru b’imidugudu bo bavuga ko igihe kigeze kugira ngo bisubize umwanya wa mbere bahoranye binyuze mu gufatanya n’abaturage bayobora maze babashe kugera kubyo bifuza.

Ngo ibyo kandi bazabifashwamo n'agatabo k’intara y’Iburasirazuba gakubiyemo indangagaciro z’umuyobozi nyawe ugamije gushyashyanira umuturage byanyabyo.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kuba imihigo yariyongereyeho 18 ugereranyije n'umwaka w'imihigo ushize, byatewe n'uko iby'abaturage bacyeneye gukorerwa byiyongereye, bityo asaba Abayobozi ndetse n'abaturage basigaye barabaye abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwa bikorwa, gufatanya n'ubuyobozi kugira ngo imihigo izeswe neza.

Yagize ati “abenshi babitaga abagenerwabikorwa ariko twe mu karere ka Rwamagana ntabwo abaturage bacu ari abegenerwabikorwa ni abafatanyabikorwa, turabasaba ko uruhare rwabo rwazagaragara kandi ibyo bakora bakabikora neza nkuko n’imihigo minini ijyanye n’ibikorwaremezo n’ibindi natwe nk’akarere tubikora kandi no gufatanya nabo mu mihigo”.

Mu mwaka w’imihigo wa 2022/2023 akarere ka Rwamagana kari karahize imihigo 107 kayesa ku kigero cya 99.4% aho mu nkingi y’ubukungu hari harimo imihigo 28, imiyoborere imihigo 21 ndetse n’imibereho myiza imihigo 58.

Ni mu gihe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2023/2024, imihigo yariyongereye, aho yageze ku mihigo 125 irimo 72 mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage, mu bukungu imihigo 33 ndetse no mu miyoborere hakabamo imihigo 20 yose izatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 32 na miliyoni 42 n’imisago.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Aug 28, 2023 - 09:39