Amajyepfo:Abaturage ntibanyuzwe nuko gucutsa abafashwaga na leta byakozwe.

Bamwe mu baturage bo mur’iyi ntara baravuga ko batanyuzwe n’uburyo bwo gucutsa abahabwaga ubufasha bwa leta byakozwemo kuko nta nama bigeze bakoreshwa zijyanye no gutoranya abazakomeza gufashwa. Nimugihe hari gahunda yo gucutsa abahabwa ubufasha na leta bakajya mu bindi byiciro by’imibereho.

kwamamaza

Gahunda igamije gukura abaturage mu bukene yiswe Graduation, aho umuturage ahabwa ubufasha mu gihe runaka agacutswa akajya mu kindi kiciro cy’imibereho, yashyizwe mu bikorwa no mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’urugero abishyurirwaga ubwisungane bwo kwivuza muri iyi Ntara umwaka ushize, hazasigara harihirwa nibura abasaga 1/3 cyabo, nkuko  Guverineri KAYITESI Alice aherutse kubitangariza itangazamakuru.

Yagize ati: “twari dufite abaturage 124 914 mu ntara y’Amajyepfo, bari mu miryango 561 080, nibo bishyurirwaga na Leta Mituelle de santé. Kur’ubu, tuzishyurira gusa 33 139, ubu nibo twatangiranye mur’iyi gahunda ya Graduation.”

Gusa, bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara banenga uburyo byakozwemo, kuko ngo nta nama batumiwemo zitoranya abazishyurirwa. Basanga bamwe mu bayobozi boshobora kurushanwa kubona amanota meza mu kwesa uyu muhigo wo gucutsa abahabwa ubufasha, bakagaragaza ko abaturage bose bifashije kandi hari abagikeneye gufashwa.

 Umwe mu batuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, yagize ati: “ubundi se ko bajyaga bavuga ngo bazajya bashyira abantu mu ruhame, ngo bavuge ngo uriya akwiye gufashwa? nigeze kubyumva! Ngo bagahagarika umuntu mu ruhame, mu nama …atari biriya bihererana. Byarabaye se nyine?”

“Njyewe sinavuga ko ikorwa neza [graduation] kubera yuko niheraho! Kuki bavuga ngo machine iransimbuka? Igera ku izina rya Liberata Mukantabana ikarizimbuka, machine iryo zina irarizi? Machine se niyo ikora, ntikoreshwa n’abantu?”

Undi yunze murye, ati: “yii! Ngo barimo kugabanya abantu, ngo baranabakuramo, n’ufite batatu barakuramo 2 nuko hagasigaramo umwe! Birabangamye kubera ko dore nk’ubu ndi umupfakazi ariko nta bufasha, nta mituweli, n’inzu igiye nkuntembagaraho, ubwo hari n’ibati hagati ryaturitse none nabuze ubushobozi bwagura irindi ngo mpfe gusana!”

Gusa Guverineri Kayitesi asa n’umara impungenge aba baturage, avuga ko n’ubwo umubare wabishyurirwaga ubwisungane bwo kwivuza wagabanutse cyane, bamwe mu bacukijwe bagerageje kwiyishyurira.

Ati :”icyo navuga gishimishije ni uko aba baturage bacukijwe ku bijyanye no kwishyurirwa mituweli, ubu bageze ku kigereranyo gishimishije biyishyurira. Nta kibazo bagize, twabanje gukerezwa nuko system yatinze gufunguka ariko barishyura neza. Kugeza ubu nta bibazo bidasanzwe twari twakira.”

Abavuga ko ibyo gucutsa abahabwa ubufasha byakorwana ubushishozi, biganjemo abageze mu zabukuru. Bavuga ko basanga nta bufasha uri mu kigero kiri hagati y’imyaka 70-100 yahabwa kuburyo yabukoresha ava mu kiciro kimwe ajya mu kindi kuko imbaraga zo gukora ziba ari hafi ya ntazo.  

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Aug 24, 2023 - 08:38