Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

kwamamaza

Ni ubutumwa Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira, mu biro bye i Gitega.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Butoyi Evelyne, yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi.”

Ni urugendo rubaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Ni ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bikomeje kugaragara mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

U Burundi buvuga ko benshi muri bo bahise banahungira i Kigali, u Rwanda rugasabwa ko boherezwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Ni mu gihe narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, yakomeje gukoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC.

Ubuhamya butandukanye bunagaragaza ko abarwanyi bakomeje gukoresha icyo gihugu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku Burundi hari intambwe imaze guterwa.

Yagize ati “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.”

“N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

Mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzahura umubano, u Rwanda ruheruka gufungura imipaka yo ku butaka nyuma y’igihe ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ariko u Burundi ntabwo burayifungura.

Buvuga ko ibihugu byombi bikwiye gushakira umuti ibibazo byakomeje kugenda bigaragara, mbere y’uko umupaka ufungurwa ku ruhande rwabwo.

 Apr 6, 2022 - 11:17