Hakenewe imbaraga mu guhindura imyumvire ibangamiye ikoreshwa ry’ubutaka ritari ngombwa.

Komisiyo y’abadepite ishinzwe Imibereho y’abaturage iravuga ko hakenewe imbaraga mu guhindura imyumvire ikibangamiye inzira ikomeye yo kugabanya ikoreshwa ritari ngombwa ry’ubutaka. Ni mugihe imyumvire iri mu muco nyarwanda ifata gutwika imirambo nk’agashinyaguro, ibyo bikabangamira iteka ryemeza ishyirwa mu bikorwa itegeko ryo gutwika imirambo mu rwego rwo kubungabunga ikoreshwa.

kwamamaza

Mu itegeko ryo muri 2013 ku ikoreshwa ry’ubutaka, hagaragazwaga ko kimwe mu bibazo bihari ari ikibazo cy’ahakoreshwa nk’amarimbi yo gushyinguramo imibiri y’abapfuye, ubutaka buba butagikoreshwa kugeza imyaka myinshi, ndetse umunsi ku wundi aya marimba akarushaho kwiyongera mu gihugu.

Ibyo byatumye muri iryo tegeko hashyirwamo ingingo yo gukemura iki kibazo cyo gushyingura mu butaka, hateganywa uburyo bushya bwo gutwika imirambo.

Ndetse mu mwaka w’2015, hashyizweho iteka ryemeza ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, ariko kugeza ubu ntiryubahirizwa.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye n’abaturage batandukanye kucyo batekereza kur’iki kibazo, umuturage umwe rukumbi wo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo [muri 6 twaganiriye] niwe wenyine wemera ibyo gutwika imirambo.

Yagize ati: “Abanyarwanda, twebwe turiyongera ariko ubutaka ntabwo bwiyongera. Urugero nk’iyo dufashe I Rusororo cyangwa aho dushyingura tugenda tubona muri za Bumbogo n’ahandi hose, ubona ko buriya butaka bwakagombye kuba ari ubutaka bwo guturwa, kandi isi yacu ntabwo yiyongera.”

“Njyewe nemeranya nabavuga ngo gutwika kuko burya umuntu bamutwitse, bwa butaka bwakoreshwa ibindi.”

Ku rundi ruhande, umwe yagize ati: “Ndumva bitaba aribyo. Nk’abantu bemera y’uko umuntu upfuye aba adapfuye, ahubwo aba asinziriye, ategereje igihe kristo azagarukira hanyuma abapfiriye muri we bakazuka.”

 Undi ati: “Agahinda karanyishe none ndiho ndabona uwanjye bamutwika, ni ukumushinyagurira!”

“umuntu ngo iyo apfuye aba azongera akazuka, naho wamushyinguye, abo asize bakajya kumwibuka. Noneho umuntu uramutwitse, si ugushyinyagurira umurambo se?”

“ni ukujya kumwibuka, ukajya guteraho ijisho ukumva agatima kagiye hamwe. Ariko biriya bintu byo gutwika, uzaza iwanjye ujye munsi y’igitanda ugiye kwibuka rya vu! Mana yanjye, reka mbabwire, mwikuraho umuco ahubwo tuwusigasire. Ni uwo gusigasira umurambo wawe….”

Uwamariya Odette; perezidante wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Imibereho y’abaturage, yemera ko iri tegeko ridakurikizwa kandi ko bishingiye ku myumvire ikeneye ingamba mu kuyihindura.

Yagize ati: “Itegeko rijyanye n’imikoreshereze y’amarindi riteganya n’ibyo gutwika imirambo rimaze igihe ririho ariko ibijyanye no gutwika imirambo ntabwo umuco wacu uratwumvisha ko bishoboka, ariko hari n’ubushobozi igihugu kigomba gushyiraho, bujyanye n’ahantu nyirizina byakorerwa.”

“ iyo urebye uyu munsi, amarimbi yacu menshi, uyu munsi rirafungurwa noneho nyuma y’igihe gito cyane rikaba ruzuye nuko tukimukira ahandi. Kandi biragaragara ko kiriya cyari cyaje nk’igisubizo cya bumwe mu buryo bushobora gukoreshwa kugira ngo imibiri ishyingurwe.”

“ imyumvire tugomba kuyihindura.”

Mu Rwanda, Gutwika imirambo bigaragara mu itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika, risohoka mu igazeti ya Leta muri Gicurasi 2013.

Kuva muri 2015, mu Igazeti ya Leta n°29 yo kuwa 20/07/2015, hasohotse iteka rya Minisitiri ryemerera Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda gutwika umurambo bagashyingura ivu. Bivugwa ko kugeza magingo aya imyaka ibaye 8 nta Munyarwanda n’umwe uratwika umurambo w’uwe, keretse Abahinde batuye mu Rwanda na cyane ko biri no mu muco umenyerewe iwabo.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Mar 8, 2023 - 10:23