Rwamagana: Baribaza impamvu mu mijyi haterwa imikindo gusa

Hari abaturage bo mur’aka karere bibaza impamvu mu mijyi haterwa imikindo gusa, ntihaterwe ibiti by’imbuto byagirira akamaro abayituye. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kongera umubare w’ibiti by’imbuto muri ibyo bice by’imijyi. Minisitiri w’ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko abo mu mijyi nabo bajya batera ibiti by’imbuto, agashishikariza abaturage gutera byinshi mu ngo zabo kuko bizatuma umusaruro wazo wiyongera.

kwamamaza

Ibi b yagarutsweho ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kw'Ukwakira (10) mu karere ka Rwamagana wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera igiti cya 2024/2025, aho ku rwego rw'igihugu wabereye mu kagari ka Kaduha mu murenge wa Munyaga.

Minisitiri w'ibidukikije Dr. Valentine Uwamariya yasobanuye impamvu batangirije iki gihembwe mu ntara y'Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n'izuba.

Yagize ati: “intara y’Iburasirazuba ifite amashyamba make unarebye uko bimeze imvura ni nke. Kongera umubare w’ibiti ni ukugira ngo hazabeho no kujya hiyongera imvura mu gihe kizaza. Ninayo mpamvu mubona kuri uyu musozi ni ibiti by’ishyamba turi gutera.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko ibyiza by'ibiti babizi kuko bikurura imvura. Ariko banagaragaza ko bitewe n'uko hari ikibazo cy'ibura ry'imbuto, hashyirwa imbaraga mu gutera ibiti byazo .

Bavuga ko no mu mijyi ahateye ibiti by'imitako, havangwamo n'ibyo by'imbuto kuko byafasha mu kurwanya ibura ryazo.

Umwe ati: “imbuto zije ku mwanya wa mbere nibyo byadushimisha kurusha uko batera ziriya ndabo z’imikindo. Uriya mukindo ntabwo najyaho nashonje ngo ngushiture mpekenye ariko nk’umwembe nashitura ngahekenya, umwana yashitura agahekenya…. Turasaba ko ibiti by’imbuto babyongera cyane kuruta uko bakongera ibiti by’imirimbo.”

Ibi abihurizaho na bagenzi be bavuga ko gutera ibiti bya Avocat, imyembe, amapera, amapapayi ndetse n’ibindi byagira umumaro.

Mugenzi we umwe ati: “ubwabyo, ishusho y’ibyo bintu, kimwe kiri hariya, ikindi hariya…ishusho yabyo ubona ari ikintu cyiza cyane.”

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na Dadi Sadiki Rubangura, umwe mu banyamakuru ukuriye bagenzi be bakora inkuru zibanda ku bidukikije wari witabiriye uyu muganda. Yavuze ko gutera ibiti by'imbuto mu mijyi bikavangwa n'iby'imitako hari icyo byafasha mu kongera umusaruro wazo.

Yagize ati: “iyo tuvuze mu mujyi hagati wagira ngo ni hariya ku muhanda cyangwa se iki, ariko no mungo z’abaturage. Nk’uko umuturage abwirwa gutera ibiti bitatu, ashobora no kongeramo igiti cya gatatu kikaba ari icy’imbuto. Ibyo bizafasha mu kubona umusaruro w’imbuto ziribwa.”

Ku ruhande rwe, Minisitiri w'ibidukikije Dr. Valentine ashishikariza abantu kujya babihatera bikavangwa n'iby'imitako kugira ngo hacyemurwe ibibazo biterwa n'ibura ry'imbuto. Ariko by'umwihariko, avuga ko byinshi byaterwa mu ngo.

Ati: “nibyo mu mujyi haba hagomba kurimba. Ariko no mungo zacu tugomba guteramo ibiti, kimwe, bibiri…bitanu. Aho ngaho cyane kuko mu rugo dushobora kubirinda, twifuza ko mu ngo hajya ibiti by’imbuto. N ubwo hajya iby’imitako ariko n’iby’imbuto bikaba byinshi.”

“ ariko ubundi umujyi ugomba kurimbisha bitabujije ko habamo n’ibiti by’imbuto.”

Ibiti ibihumbi 25 nibyo byatewe kuri hegitari 17 mu kagari ka Kaduha umurenge wa Munyaga, ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti cya 2024/2025 ku rwego rw'igihugu.

Biteganyijwe ko muri iki gihembwe hazaterwa ibiti by'ishyamba ibihumbi 550 ku buso bwa hegitari 275, ibiti ibihumbi 360 bivangwa n'imyaka bizaterwa kuri hegitari 2400, ndetse hanaterwe ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 30.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 28, 2024 - 12:19