Rwamagana: Barashima ko bubakiwe umuhanda wa Buswahilina wabangamiraga urujya n’uruza.

Abatuye umujyi wa Rwamagana n’abawukoreramo baravuga ko iyubakwa ry’umuhanda wa Buswahilina rifite igisobanuro ku iterambere ry’uyu mujyi. Batangaje ibi nyuma y’umwaka bakorewe ubuvugizi bwo kubakorera uyu muhanda bavugaga kowabangamiraga urujya n’uruza, bagashima ko washyizwemo kaburimbo. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko gahunda yo kongera imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana ikomeje kuko bari mu turere dutatu twongererewe ingengo y’imari y’ibikorwaremezo.

kwamamaza

Imihanda ya kaburimbo yo mu mujyi wa Rwamagana ni kimwe abawutuye ndetse n’abawutemberamo bahoraga bagaragaza ko ikenewe bijyanye n’amateka y’uyu mujyi uri mu yabanje kubaho mu Rwanda.

Akenshi umuhanda bagarukagaho cyane ko uteza ibibazo ni umuhanda unyura mu maduka ahazwi nka ‘Buswahilina’.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye n’abaturage umwaka ushize, umwe yari yagize ati: “ imvura yaguye cyangwa itaguye…iyo yaguye ugenda wigengesereye ngo udatera abantu amazi. Yaba itaguye ukagenda ukubitamo gake gake kuko nabyo biba byangiza amamodoka, muri make urabangamye.”

Undi ati: “ntabwo bushobora kwira hano hatabaye impanuka kubera ko [umuhanda] warangiritse, amagare turakoresha buri munsi kubera ko harimo ibinogo byinshi. Ikintu dusaba leta ni uko yatuvugururira uyu muhanda ikanawagura kuko ni nyabagendwa.”

Nyuma y’umwaka umwe gusa, abatuye ndetse n’abakorera mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko bashima ubuvugizi bakorewe kugira ngo uyu muhanda wa Buswahilini ukorwe ndetse n’indi mihanda ya kaburimbo yahinduye isura y’uyu mujyi.

Umwe ati: “twavaga mu rugo twiyambariye neza, agakweto k’umweru noneho ukagera kuri kaburimbo ivumbi ryakugeze mu mugongo. Ariko ubu ng’ubu, aho ukase hose mu makaritsiye atandukanye usanga ari kaburimbo. Urumva niba uvuye mu rugo wiyambariye neza, ugera aho ugera ukimeze neza. Ibintu rwose byarakemutse, harasa neza, turashimira ubuyobozi bwacu budutekerezaho umunsi ku munsi.”

Undi ati: “batari bawukora, twakoreshaga amagare cyane. Ariko ubu biradufasha ku kuzamuka kw’iterambere ryacu, uyu mujyi bawugane, urujya n’uruza mu mujyi ruze kuko urabona ko imihanda irakorwa, umujyi ni umujyi! Mu minsi iri imbere, umuntu uheruka aha mu mwaka umwe azahaza ahayoborwe!”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko gahunda yo gusukura umujyi wa Rwamagana ikomeje hashyirwamo imihanda ya kaburimbo, cyane ko ingengo y’imari yo gukora ibikorwa remezo yiyongereye.

Yagize ati: “mu mihanda ya kaburimbo nkuko mubibona harimo harashyirwamo ingufu nyinshi …kuko dufite amahirwe yo kuba akrere ka Rwamagana kari mu turere dutatu tugwa mu ntege umujyi wa Kigali.”

“ iyo mijyi isaba ingengo y’imari iri hejuru yo gukora  ibikorwa remezo byinshi kugira ngo abaturage bose birukiraga mu mujyi wa Kigali bajye no muri iyo mijyi, Kigali ntibe…kuko n’ingengo y’imari y’ibikorwaremezo iziyongera urumva ko natwe ibirometero biziyongera.”

Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Rwamagana harimo umuhanda wa Buswahilina mu maduka, umuhanda uva ku isoko rya Rwamagana ugaca ahahoze ibiro by’umurenge wa Kigabiro ukagera kuri Zayoni maze ukazenguruka ku Nkurunziza, ugahinguka ahahoze ibiro by’umurenge wa Kigabiro ariko ukongera ugahinguka ku byuma ku muhanda wa Buswahilina.

Hiyongeraho kandi n’imihanda ica mu dukaritsiye ihuza umuhanda wo kuri kontolore n’umuhanda uva ku isoko ugahinguka ku muhanda munini Kigali-Kayonza.

 Aug 14, 2023 - 11:01