Musanze-Kinigi: Abasaza n’abakecuru barasaba Ubuyobozi gufashwa kumenya irengero ry’ubwizigame bwabo.

Abasaza n’abakecuru bo mur’uyu murenge bari bibumbuye hamwe mu matsinda ryo kubitsa no kugurizanya barasaba akarere kubafasha kumenya irengero ry’amafaranga yabo. Aba baravuga ko hasize imyaka ine batazi irengero ryayo. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bugikusanya amakuru kuko uwari umuyobozi wabo yapfuye.

kwamamaza

Itsinda aba basaza n’abakecuru bo mu murenge wa kinigi bari bibumbiyemo mu myaka ine ishize ryakoreraga muri aka gace ribafasha kwizigamira no kugurizanya amafaranga ariko biza kurangira batamenye irengero ryayo.

Umusaza umwe waganiriye n’Isango Star, yagize ati:“twari abantu kuva kuri 80 kuzamura, ubwo rero buri cyumweru twakotezaga amafaranga 200, twakoteje imyaka ibiri.”

Umukecuru babanaga mu itsinda, yunze murye, ati:

“Twarize se ngo tumenye aho yagiye? Njye ndi umukecuru ndashaje, upfa kumbwira ngo zana amafaranga aya nuko nayabona nkayazana. Twari benshi! ariko tekereza abantu bari bamaze kuvuga ngo ibihumbi 300 byari byaragezemo ngo tuzagura inzu tworore inka.”

 Aba bakecuru n’abasaza bavuga ko hashize igihe kinini nta makuru babona ku mafaranga yabo mugihe hari bagenzi babo bizigamiye hamwe bapfuye ntacyo abamariye.

Basaba ubuyobozi kubafashaga kumenya aho ayo mafaranga yarengeye kuko byabaciye intege.

Umwe ati: “Turagira ngo badutere inkunga batubarize aho yagiye kuko harimo n’abakecuru n’abasaza benshi.”

Undi ati: “ hari abo twari kumwe bamaze kwitaba Imana, ubwo se amafaranga yabo azarya bande? Turi benshi kandi [kwizigama] twari tubyishimiye ngo tubeho neza, baratubwira ngo uzapfa bazamuha isanduku….ubwo rero bamaze kurya…”

 Kamanzi Axelle; Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bagikusanya amakuru yose kuri iki kibazo bahereye mu bahoze bari muri komite yayoboraga iri tsinda, hakarebwa aho aya mafaranga yabo yarengeye ndetse byaba ngombwa bakongera kubahuza.

Kamanzi, ati: “Ubu turi gukusanga amakuru kuko uwari umuyobozi wabo ku rwego rw’akarere yitabye Imana. Ubu turi gukusanya amakuru ku bari muri komite tureba uko bakoraga n’uko byabaga bimeze ndetse niba ari ikintu bakomeza bakagiha indi komite, kuko abakuze bakeneye kugira amatsinda bahuriramo kugira ngo nitubakenera tubashakaho nk’ibitekerezo, amakuru kubyahise, cyangwa se inama batugira tubone aho tubakura. Ibi rero turi kubikurikiranira hafi.”

 Abasaza na bakecuru bo mu murenge wa Kinigi bavuga ko batibuka neza uko banganaga nubwo hari abavuga ko bari bamaze kurenga 80.

gusa banavuga ko ingano y’amafaranga bari bamaze kwizigama hari abayazi kuko  hari n’imishinga bari bari kuyapangira kuzayakoresha.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/tPgCpEfSOYA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Emmanuel Bizimana/Isango Star -MUSANZE

 Sep 30, 2022 - 17:01