
Abaturage bibagira inyama zo kurya baravuga ko bagowe n’icyemezo cyo kuzikonjesha amasaha 24.
Mar 24, 2023 - 14:32
Abaturage bibagira inyama zo kurya mu ngo zabo baravuga ko badafite ubushobozi bwo kugura ibyuma bikonjesha. ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kibagira inama yo kurya inyama zitarengeje amasaha abiri zibazwe cyangwa bagashaka ubundi buryo bwo kuzifata neza ngo zitangirika.
Ibi babitangaje nyuma yaho iki kigo gisabiye ababaga n’abarya inyama kubanza kuzikonjesha amasaha 24 mbere yo kuziteka. Iki kigo kivuga ko nyuma yayo masaha aribwo inyama ziba zujuje ubuziranenge.
Agaruka ku mpamvu zo kurya inyama zikonjesheje amasaha 24, Gaspard Simbarikure; ushinzwe kwandika no gutanga ibyangombwa ku bikorwa by’ubucuruzi muri RICA, yagize ati: “ni ukugira ngo yirinde!...ariye microbe nyinshi zishobora gutuma zitakaza ubushobozi bwo kuba hari icyo zatwara umuntu wariye za nyama. Ibi rero bikaba biri muri gahunda ya FAO n’ingamba zo kurwanya icyorezo [ubuganga] kimaze iminsi (…).
Yongeraho ko indi mpamvu ni uko “aya ni amabwiriza mpuzamahanga asanzweho kandi y’ibipimo, natwe mu gihugu cyacu twabonye ko tugomba kubahiriza….”
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage babwiye Isango Star ko badafite ubushobozi bwo kugura ibyuma bikonjesha inyama mu gihe baba babaze itungo ryo kurya mu rugo.
Umwe yagize ati: “Icyangombwa ni uko umuganga aba yayipimye kuko burya kurya inyama bapimye nibyo bifite agaciro kandi inyama y’uwo munsi niyo iryoshye.”
Undi ati: “ inyama ibagiweho aho ngaho ugahita uyiteka iba ikiryoshye, ifite intungamubiri zihagije. Abaturage badafite frigo [icyuma gikonjesha] ntabwo bizaborohera. Urumva ko ari ikibazo kitoroshye.”
“birumvikana ko bizagorana kuko ntabwo abantu bose ntabwo bafite amafaranga yo kuyigura. Erega ibintu birahenda!eeeh! biriya byuma by’ikoranabuhanga birahenda kuko ubundi mu Kinyarwanda bajyaga bazimanika bakazibabura, kera barazimanikaga.”
“kuko ntabwo waba ufite frigo kandi ushinze kuyikoresha mubyo ushinzwe kuyikoresha ngo urire kumara, ntabwo byaba ari byiza. Rwose ni ikibazo gikomeye cyane, bakwiye kugitekerezaho bafate izindi ngamba, bagafata umwanzuro bakatwohereza naho gukonjesha bizaba ari ikibazo.”
Gaspard Simbarikure, umukozi muri RICA, agira inama aba baturage yo gushaka uburyo bazifata neza cyangwa bakazirya zitarengeje amasaha abiri zikibagwa.
Ati: “ariko izo abaze ari buziteke mu masaha abiri, yo ntabwo ari ikibazo gikomeye kuko n’ubundi …atubwira ko mugihe kitarenze amasaha abiri zibazwe zitarajya mu cyuma kizikonjesha nta kibazo. Icya mbere tumusaba ni ukubanza gushaka umuganga w’amatungo akareba ko idafite uburwayi…akareba ubushobozi afite bwo gutafa neza inyama mu rugo, ariko ababyeyi bacu bashyiraga inyama ku mwotsi.”
RICA uvuga ko hari indwara zishobora guterwa n’inyama zifite micorobe harimo typoid,teniya,gukuramo inda kubagore batwite,indwara zifata abafite intege nke n’izindi.
@Kamariza Agnes/Isango Star-Kigali.