Musanze: Barinubira ubuyobozi bubatwarira ibirayi bacuruza badahawe impamvu yabyo!

Abacuruzi b'ibirayi bo mu gasoko ka Susa gaherereye mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza, barinubira kuba ubuyobozi bw'umudugudu buza bukabatwarira ibirayi buvuga ko bubijyaniye abafite ikibazo cy’imirire mibi. Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Muhuza buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iki kibazo ariko bugiye gukirikirana.

kwamamaza

Abakorera ubucuruzi bw'ibirayi mu gasoko ka Susa bavuga ko binubira ubuyobozi bw'umudugudu wabo uza kubayorera ibirayi nta yandi makuru babifiteho.

Bavuga ko mu minsi ibiri ishize uwo muyobozi w'umudugudu yaje kubitwara ababwira ko ubyanga azirukanywa muri iri soko.

Umwe muri bo baganiriye n’Isango Star, agira ati: “nta muntu waruzi ngo ni iby’iki, dore bahereye hariya hirya babahereza bashyira mu mufuka. Natwe twaratunguwe biratuyobera.”

Undi ati: “Baturutse hariya haruguru mbona hari umugabo uteze umufuka, bagenda bayora bashyiramo [ibirayi]. Noneho bageze hano barasakuza bati ‘ibyo bintu ntabyo tuzi aho byaturutse, nta n’inama mwatugiriye ngo tumenye ko turabaha ibirayi.”

“ yageze hirya ati muduhe ibirayi, undi natwe ati ni iby’iki, undi ati’ muduhe ibirayi yewe. Ubwo undi[umucuruzi] afata umufuka waruhari arawuzingazinga ati ibi nabigurishije. Ubwo arambwira ati rero niba wabigurishije duhe amafaranga! Umucuruzi ati se ni ay’iki? nibwo umunyabuzima yamubwiraga ngo nibyo gutekera abana!”

 Aba bacuruzi bavuga ko abaza gutwara ibyo birayi biba biteye urujijo, nubwo  yababwiye ko abijyana mu bafite imirire mibi.

Gusa bavuga ko impamvu yose bagakwiye kubyemeranyaho cyangwa akabanza kubibamyesha.

Umwe ati: “ nta nama yigeze iba ngo batubwire ko ibyo bintu bizabera hano mu gasoko, byaradutunguye rwose.”

Undi ati: “ cyangwa niba baje no gusaba, ntibashyireho itegeko!”

“ bagombaga kuza bakabanza kubaganiriza bakababwira icyo ibyo birayi bigiye gukora noneho bakumva ari ngombwa bakabibaha.”

Donath Bigirankana Umuyobozi w'uyu mudugudu wa Susa, avuga ko ibyo aba bacuruzi bavuga ataribyo.

Icyakora yaje kubwira umunyamakuru wa Isango Star ko yamubwira neza bari kumwe, nuko baherukana ubwo kuko atongeye kumuca iryera!

Ati: “ibyo ntabyo nzi rwose! Keretse turi kumwe nkabona gutanga iyo nkuru…”

Manzi Jean Pierre; Umuyobozi wu murenge wa Muhoza, avuga ko nta makuru yarafite kur’iki kibazo, gusa ko bagiye gukurikirana impamvu yabyo.

Ati: “Turagikurikirana kuko nta makuru twari dufite, ibyo ntabwo byaba ari byo! Ubwo ni ukureba ko byabaye…”

Yaba akagali n’Umurenge bagaragaza ko batazi aho ibi birayi byakwa aba baturage bijya, ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma bakomeza kwibaza impamvu babyakwa kandi ntibanasobanururwe neza.

Basaba ko igihe bagiye kubyakwa bajya babanza kumvikana n'ubuyobozi ndetse bakamenya icyo bigiye gukora, cyane ko hari abadatanga ibirayi ahubwo bagatanga amafaranga bita ayo gufasha abafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ibi nabyo byongera urujijo ku kamaro k’inkunga ya leta igenerwa abafite iki kibazo.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Dec 16, 2022 - 11:41