Nyabihu- Jenda: Abatuye mu Kagali ka Bugarama baratabaza kubera amazi agiye kubarengera!

Abaturage bo mu kagali ka Bugarama ko mu murenge wa Jenda baratabaza inzego bireba bitewe n’amazi agiye kubarengera kandi ntaho bafite ho kwerekeza. Bavuga ko badasiba gutanga impuruza mu nzego zibegereye. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buhangayikishijwe n’iki kibazo ariko bitewe n’uburemere bwinshi gifite, buvuga ko buri gushaka uko cyakemurwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Bigarama bavuga ko iki kibazo cy’amazi asa nayamaze kugera mu nzu bahanganye nacyo mu myaka irenga 14, kandi badasiba gutanga impuruza mu buyobozi bubegereye ariko nabyo bigasa nk’iby’ubusa.

Umwe mubafite iki kibazo waganiriye na Bizimana Emmanuel; Umunyamakuru w’Isango Star, wasuye aka gace, yagize ati: “Ni ukuza bakatubeshya ngo ejo ikibazo cy’amazi kirakemukani ibyo nta bindi , ntabwo batubwiza ukuri!”

Undi ati: “Twaratabaje imyaka ibaye 14!” “ ni ugutegereza urupfu rwaza rukatujyana, amazu akatugwaho!”

“ Rwose turara duhagaze, ntituryama kuko tugira ngo amazi arinjira agere mu nzu , amazu aturidukireho. Nta yindi mibereho, ntabuze aho tujya.”

“ Uretse Perezida wa Repubulika tutarabwira iki kibazo, naho abandi bose bireba byabagezeho.”

Aba baturage bavuga ko bashingiye ku mpungenge batewe n’ aya mazi, bituma ntawe ushobora kurara mu nzu igihe  imvura yaguhe. Basaba ko  inzego bireba zabatabara zikayobora aya mazi cyangwa bo bakimurwa kuko basa n’abirengagijwe.

Umwe yagize ati: “Twebwe icyo dusaba ubuyobozi [abo hejuru kuko abo hasi baratwirengagije] turasaba ko aya mazi bayatuyoborera akagera muri Kagaga, cyangwa se twe badukuremo bagire ahantu batujyana.”

Undi ati: “ Udukiza aya mazi akajya mu mugezi usanzwe utemba, bitakunda bagafata uburyo twe batwimura aha hantu.”

Iki kibazo kandi gishimangirwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge bugaragaza ko gisa n’ikirenze ubushobozi bwawo. NIYONSENGA Jean D’arc; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda, avuga ko nta kindi uretse umuganda uhakorwa gusa.

Ati: “Nibyo koko hagaragara Ibiza ndetse bisa naho bigenda bigaruka uko buri saison y’imvura ije.  Ariko nk’ubuyobozi bw’umurenge ,ku bufatanye n’abaturage, tugenda dushaka igisubizo , nubwo atari igisubizo cy’uburyo burambye , twagerageje gukora imiganda.”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu; ashimangira ko iki kibazo gifite uburemere kandi gisaba ubushobozi buhambaye.

Gusa anavuga ko n’Akarere gahangayikishijwe nacyo, kandi kagishaka uko cyakemuka.

Ati: “Nawe urabona ko gifite uburemere ariko kinasaba n’ingengo y’imari ifatika. Ntabwo twicaye uretse ko uko umuturage ashaka igisubizo atari ko aba ahise akibona, ntabwo twicaye ariko umuturage arahangayitse, ari natwe ubuyobozi turahangayitse, ariyo mpamvu twirukanka hirya no hino ngo turebe ikivamo.”

“ wenda ni uko bavuga ngo ntawe wivuga amabi, ameza ahari! Ariko ntabwo nshobora kwicara nzi neza ko hari ikibazo umuturage afite kandi ngomba gukomeza gushakishiriza byanze bikunze.”

Ubusanzwe aya mazi yuzura mu mitungo y’abaturage bo mu kagali ka Bugarama, umurenge wa Jenda, bavuga ko bayayoboweho n’ikorwa ry’imihanda yo muri aka karere.

Nkuko bigarara mu mashusho (reba ku musozo w’inkuru), aya mazi yamaze kugera mu nzu zabo, kandi abenshi nta bushobozi bafite bwo kwiyimura aha.

 Apr 24, 2023 - 16:22