Gakenke:Abahinzi bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko batarabona imbuto mugihe igihembwe cy’ihinga cyatangiye.

Abahinzi bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko batarabona imbuto mugihe batangiye igihembwe cy’ihinga cya 2022/22023A. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko uko gutinda kubona imbuto kwatewe nuko sisiteme y’abashinzwe kuzibagezaho yari yagize ikibazo ariko ko byakemutse.

kwamamaza

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2022/2023A mu gishanga cya Nyarutovu, ho mu murenge wa Mugunga, bamwe mu bahinga mu murima w’icyitegererezo bavuga ko mu tugali twabo batarabona imbuto.

 Umwe yagize ati:“Imbuto yarabuze, abenshi bagiye bajya kugura aho byageze mbere. Hari ahantu muri muvumba bagurira, kuko iwacu muri Kabingo ntizirahagera, mbese njyewe abo nanyuzeho bose bambwiraga ngo Jeannette ugiye hehe!? Nti ngiye kubaza umunsi tuzatereraho ndebe ko nimbuto zaje!.”

 Ibi byagaragajwe n’aba bahinzi mugihe begenzi babao bahinga mu gishanga cya Nyabitovu bigishwaga uko bagomba gutera imbuto y’igihingwa cy’ibigori  byo mu bwoko bwa wa hashi 605.

Aba bigishwaga uko bagomba gutera bakoresheje ifumbire ndetse n’uko bagomba kubikurikirana mu gihe kiri imbere.

Nimugihe kandi  Aime Francois Niyonsenga; Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, yasabye abahinzi ko bakwiriye guhinga kare kandi bagakoresha inyongeramusaruro ndetse bakarwanya isuri, cyane ko byifuzwa ko mu gishanga cya Nyarutovu hakorerwa ubutubuzi bw’imbuto...n’ibindi byatuma haba ubuhinzi bw’icyererekezo.

 Ku kibazo cy’abatarabona imbuto, Niyonsenga avuga ko byatewe na sisiteme ikoreshwa n’ababishinzwe.

 Ati:“ ikibazo cyari cyahabaye ni stock[ububiko ] yaho bayipakirira, mbese sisiteme ntabwo yafungutse kuko yari yagize ikibazo. Ariko cyakemutse kuva ejo [ku wa gatanu] ubu abacuruzi b’inyongeramusaruro bo muri utwo tugali tubiri[ aka Gahinga n’aka Mutego] bamaze gupakira no kuyigeza mu bubiko bwaho. Abaturage bari bafite icyo kibazo bihutire kujya kuyifata.”

 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi [MINAGRI] hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bavuga ko bagiye kwihutisha kugeza ku bahinzi amakuru n’ibyangombwa bakeneye byose, kugira ngo batazakererwa gutera imbuto imvura igahita.

   @Emmanuel Bizimana Isango Star - Gakenke

 Sep 12, 2022 - 13:15