Rwamagana: Barasaba ingurane y’ahubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Mwulire  wo mur’aka karere, barasaba guhabwa ingurane y’ahubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire kugira ngo babashe kugura aho bazajya bahinga. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abaturage bahawe ingurane,ariko bugasaba abashobora kuba barasigaye kugera ku karere bakagaragaza ikibazo n’ibimenyetso maze nabo bakaba bayihabwa.

kwamamaza

Bicamumpaka Egide,Kantetere Dancila na Gisagara Mose bakomoka mu muryango umwe  ndetse ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu kagari ka Mwulire, umurenge wa Mwulire wo mu karere ka Rwamagana.

Aba bose bavuga ko ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire hahoze ari mu isambu yabo bahingagamo, ariko nyuma yo kuhubaka urwibutso basabye ingurane y’ubwo butaka none na nubu bakaba barategereje bagaheba.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “Aya masambu yari ayacu, ni gakondo kuko niho twavukiye, ninaho dusaziye. Aha hantu twarahahingaga kugeza 94 hashyizwe uru rwibutso none nta kintu turabona! Nta ngurane, nta kutugurira kugeza na nubu.”

Undi ati: “Twarokokeye hano hepfo mu nkambi ariko mbese tuvuye mu nkambi, baraza bahashyize inzu y’amabati. Numva ko iyo nzu nzayegera nkajya nyihinga iruhande kuko abantu ari abanjye, nta kibazo. Nyuma rero bigeze muri 2003, baza kuhubaka. Ubwo ntangira kubaza nti ko bafashe hanini, bakaba bahubatse hose kandi ariho nakuraga…nti bizagenda bite? Bati tuzaguha ingurane. Ubwo rero kuva icyo gihe kugeza n’ubu, mfite ikibazo cy’uko ingurane ntayibonye.”

Aba baturage bavuga ko kuba hubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside yakorewe abatutsi ari ikintu cyiza, ariko bagasaba ko bahabwa ingurane y’ubwo butaka bwabo kugira ngo babashe kugura ahandi ho guhinga.

Umwe ati: “Numva ko bampa ingurane y’aha hantu ….”

Undi ati: “ icyo twebwe twasabaga, ni ukuli bakaduhaye ingurane natwe tukareba ko abana babaho, bakarya. Aha hantu urabona ko ari hanini, batugiriye neza….”

Mbonyumuvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, asobanura ko gutanga ingurane y’aho hubatse urwibutso byakozwe mu byiciro bibiribirimo icya mbere cy’ahubatse urwibutso ndetse n’icya kabiri cy’aho bazashyira ibikorwa byo kurwagura.

Avuga ko uwaba atarabonye ingurane yagana ubuyobozi, akagaragaza ibimenyetso maze nawe akayihabwa.

Ati: “Ndumva twarishyuye muri iyo phase ya kera kuko indi ni iya vuba cyane. haramutse hari uwo batishyuye rwose, yazatwegera…nk’urwego rwa leta dushyinzwe  kurengera umuturage, ntabwo twamuhohotera rero. Ruriya rwibutso rwahagiye mu myaka ya za 96, 97. Bibaye hari uwasigaye icyo gihe, ntabe yarishyuwe, rwose turamugira inama yo kuzatwegera, akatwereka ibimenyetso, twasanga aribyo tukamwishyura.”

“ dushyinzwe kurengera umuturage, ntabwo twamuhutaza.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 26. Ni rumwe mu nzibutso esheshatu zo ku rwego rw’akarere zizasigara nyuma yo guhuza inzibutso 11 ziri mu karere ka Rwamagana, kugira ngo zibashe kwitabwaho.

Kugeza ubu, imirimo yo kubaka ku buryo bugezweho urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire yaratangiye, ndetse biteganyijwe ko ruzubakwa mu byiciro bitatu, rukazuzura rutwaye miliyari imwe na Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jun 26, 2023 - 13:05