Rwamagana:Ba mutima w’urugo bashimiwe ubwitange bakoresha mu gukemura ibibazo by’abana bata ishuli.

Ubuyobozi bw’aka karere burashima imbaraga n’ubwitange ba mutima w’urugo bo mubice by’icyaro bakoresheje mu gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuri bagafashwa kurisubiramo ndetse n’ababaga ku mihanda bagafashwa gusubira mu miryango yabo.

kwamamaza

Ba mutima w'urugo bakaba n'abagore bo mu cyaro bagira uruhare runini mu kubaka igihugu haba mu bikorwa bitandukanye ndetse no kubaka sosiyete Nyarwanda.

Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubuhinzi, Abo mu murenge wa Nyakariro bavuga ko banafashe umwanzuro wo guhangana n'ikabazo cy'abana bataye ishuri. Bavuga ko babikora bashakisha aho abana bari mu ngo iwabo, bakabashishikariza gusubira mu ishuri, ndetse abadafite amakoro bakabafasha kubona ibikoresho ndetse n'ibindi bikenerwa n'umunyeshuri.

Umwe yabwiye Isango Star, ko “ba mutima w’urugo bo mu cyaro dushakisha abana bataye ishuli, dufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego zibanze. Hanyuma tukamenya ikibazo bafite cyatumye bata ishuli, noneho bikaba ngombw ako twiteranya twakoze inama tukabagurira ibikoresho hanyuma tukabasubiza ku ishuli.”

Undi ati: ‘ nka ba mutima w’urugo, abana tubashishikariza kujya ku ishuli  na ba babyeyi bafite integer nkeya tukabibumvisha ndetse tukanabibafasha. Ndetse na hahandi habonetse ubushobozi buke, mu ngo runaka tuba tuzi tubana nazoo, tubasha kubatera inkunga abana bakajya mu mashuli.”

Uwanyirigira Claudine; umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rwamagana,avuga nka ba mutima w'urugo, abagore bo mu cyaro, n’ubusanzwe uburere bw’abana butangirira kuri bo. Avuga ko ariyo mpamvu  bafashije abana bose bo muri aka karere bataye ishuri kurisubiramo mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye.

Ati: “mu nshingano za mutima w’urugo, burya navuga ko ari minisitiri w’uburezi kuko uburere abutangira akibyara wa mwana, akamwonsa, bigakomeza amuha impanuro ko akomeza kujya ku ishuli. Akenshoi rero kuko mutima w’urugo utindana n’umwana, niwe umenya yuko yagiye ku ishuli, niwe umwibutsa igihe cyose.”

“ rero ba mutima w’urugo barakataje, abana bose bagiye ku ishuli umugore abigizemo uruhare, nta mwana ucyirirwa mu rugo.”

Umutoni Jeanne; ushinzwe imibereho myizamu karere ka Rwamagana, avuga ko uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu’aka karere ari ntagereranwa. Avuga ko hari byinshi bafasha ubuyobozi ndetse akabashimira uburyo bitwaye mu kibazo cyari gihangayikishije cyo gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo .

Ati: “umugore afite uruhare runini muri iyo gahunda yo gusubiza abana mu muryango, cyane cyane ko umwana ataha mu muryango. Nka mutima w’urungo, mama w’abana, uruhare rwe ni runini kuko niwe wa mbere uganiririza umwana, niwe wa mbere udufasha muri icyo gikorwa kuko abana aba abafite mu rugo, akabategura, akabashakira ibikoresho, ibyo adafite akegera ubuyobozi ariko yabigizemo uruhare.”

“ uruhare rwe rurakomeye cyane muri gahunda yo gusubiza abana mu ishuli.”

Abahagurukiye ikibazo cy'abana bataye ishuri ndetse n'abandi baba ku muhanda mu karere ka Rwamagana,uretse ba mutima w'urugo harimo n’ urubyiruko narwo rwafashije abana babaga ku muhanda mu mujyi wa Rwamagana gusubira mu miryango yabo ndetse banabafasha gusubira ku ishuri.

Urubyiruko ruvuga ko rufite intego yo kuzajya rugenzura abo bana umunsi ku wundi kugira ngo abazahagaruka bajye bahita bafatwa basubizwe mu ishuri ndetse n'imiryango yabo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 18, 2023 - 18:15