Rwamagana: Amikoro ashobora kubangamira gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage.

Urubyiruko ruri ku rugerero mur’aka karere baravuga ko bashobora guhura n’imbogamizi y’amikoro igihe biteguye gukoresha amaboko yabo mu gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage. Aba basaba ubuyobozi kuzabafasha kugira ngo babashe kwesa imihigo yabo. Icyakora ubuyobozi bw’akarere bubizeza kuzababa hafi.

kwamamaza

Urubyiruko ruri ku rugerero rudaciye ingando rwo mu cyiciro cya 10 ni abanyeshuri basoje mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku buryo abenshi nta kazi bafite gatuma babona amafaranga yo kwifashisha, ndetse n’ubundi bumenyi bwisumbuye mu bikorwa bahize kuzakora mu rugerero.

Abo mu karere ka Rwamagana bavuga ko mu mihigo bahize irimo uwo kuzubakira abatishoboye badafite amacumbi ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana, bakazagerageza gukoresha imbaraga zabo ariko bakavuga ko hari ubushobozi batabona, bagasaba ubuyobozi kuzabafasha kugira ngo bazabashe kwesa iyo mihigo.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ mu mihigo dufite harimo uwo kurwanya imirire mibi mu bana ariko dushobora kuba tudafite ubwo bunararibonye mu bijyanye n’abana kuko urumva turacyari bato, ntanubwo turubaka ariko imana dufite ni uko harimo abatoza, ababyeyi bazadufasha. Ubuyobozi nabwo buri hafi yacu, bizatworohera kandi dufatanyije tuzabigeraho.”

Avuga ko hari ibishobora kubagora, ati: “ nk’imbaraga turazifite kuko niba ari ukubaka uturima tw’igikoni twabikora, ibikoresho nibyo twasaba igihe byaba bidahari, ndetse n’izo mbuto.”

Undi ati: “ Twasaba ubuyobozi gukora ubukangurambaga ku ntore zashoje amashuli uyu mwaka kugira ngo zitabire noneho turusheho gushyira mu bikorwa imihigo yacu.”

“ turasaba ubuyobozi kutuba hafi, kutwereka nabo bakeneye ubufasha tukabubahereza ndetse n’ibyo bikoresho.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana,avuga ko ibyo biteze kuri uru rubyiruko ruri ku rugerero rudaciye ingando ari byinshi kandi bizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Anavuga ko ubuyobozi buzabafasha kubyo bazaba badashoboye gukora mu rwego rwo gukuraho impungenge z’uko bashobora kuzabura ubushobozi butuma besa imihingo yabo.

Mbonyumuvunyi, ati: “ aba hano banahize kubaka amazu abiri, bafite imbaraga z’amaboko ariko hari ibyo badafite. Urugero ntibafite amabati n’inzugi rero tuzabibashakira. Hari abafundi babyigiye bashobora gupima inzu neza kuko bariya ni abana bavuye mu mashuli yisumbuye ndetse ushobora no gusanga harimo n’abatarize amashami yo kubaka. Rero tubashakira abafundi n’abayedi babishoboye noneho abo bafundi bagafasha ruriya rubyiruko kubyo rutishoboreye.”

Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana, abamaze kwitabira urugerero bagera ku 1150. Mu bikorwa bazakora ndetse biri no mu mihigo yabo muri aya mezi abiri, harimo icyo kubakira inzu abatishoboye,gusana inzu z’abaturage batishoboye, kubaka ubwiherero, gucukura ibimoteri, kubaka uturima tw'igikoni, kurwanya imirire mibi mu bana, gucukura imirwanyasuri, kubungabuga ibidukikije, kwita ku bikorwaremezo hasanwa imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana

 Nov 16, 2022 - 08:27