
Rwamagana: Ahabera impanuka nyinshi harasabirwa ibyapa
Jul 11, 2025 - 10:46
Abaturiye umuhanda Rwamagana-Kigali mu gice giherereye mu mudugudu wa Ruhita muri Gahengeri, barasaba ko hashyirwamo ibyapa biburira abashoferi ko hamanuka, kugira ngo hirindwe impanuka zikunze kuhabera zitwara ubuzima bw’abantu ziterwa n’amakamyo aba yihuta.
kwamamaza
Aba baturage ni abaturiye umuhanda Rwamagana-Kigali by’umwihariko hafi y’ikoni rinini ry’ahazwi nko ku magi, mu mudugudu wa Ruhita akagari ka Kanyangese umurenge wa Gahengeri,iyo bakubwira impanuka zikunze kuhabera kandi zigatwara ubuzima bw’abantu benshi, banyuzamo bakavuga ko aribo batahiwe nihatagira igikorwa.
Bavuga ko ziterwa n’amakamyo aba yabuze feri kubera ko hamanuka kandi ari mu ikoni, ubwo kuhakata bikagorana bikarangira zigonze izindi.
Kuri aba baturage, ngo igituma impanuka ziba aha mu mudugudu wa Ruhita, ni uko nta cyapa gihari kiburira abashoferi ko aho bageze bagomba kwitonda, ngo n’ikitwa ko gihari kiri kadasumbwa kandi kure. Bityo bagasaba ko hashyirwa ibyapa biburira kuva mu kabuga ka Musha kugera ahitwa kwa Kajisho.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, nawe yemera ko kiriya gice cy’umuhanda Rwamagana Kigali kuva mu kabuga ka Musha hateye nabi kandi haca imodoka nyinshi, bityo ngo bagiye kubiganiraho na RTDA kugira ngo habe hashyirwamo ibyapa biburira abashoferi nibahagera bitonde.
Aha mu mudugudu wa Ruhita muri Kanyangese ku muhanda Rwamagana-Kigali abaturage basabira gushyirwa ibyapa biburira bitewe n’uko hakunze kubera impanuka, mu mpera z’icyumweru gishize, habereye impanuka ya coaster yagonzwe n’ikamyo ya Scania umwe arapfa,abandi bane bajyanwa mu bitaro naho coaster irangirika cyane.Kugeza ubu ajyanwe mu bitaro nta numwe uritaba Imana.
Inkuru Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


