Rwamagana: Abatuye Nyakaliro baranenga abakinywa ibiyobyabwenge n’abasaritswe n’ubusinzi bukabije.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakaliro barimo urubyiruko baranenga bagenzi babo bagifite umuco wo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije . barabasaba kubicikaho kuko nta keza kabyo uretse koreka ubuzima bwabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bugaragaza ko ibyo ariyo mpamvu hateguwe ubukangurambaga bwa Tunyweless.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga idakwiye umunyarwanda nyawe kuko uwabinyoye nta terambere aba ategereje kugeraho bitewe n’uko amafaranga yose abonye ayamarira mu kubigura gusa.

Basaba bagenzi babo kureka iyo mico idahwitse kuko yangiza iterambere ry’igihugu ndetse idasize  n’iterambere ryabo muri rusange.

Umwe yagize ati: “Ubuse ko kurya muri iki gihe bigoye, urumva najye kunywa akibagirwa iterambere …nicya gihe bazajya babaka mituweli ntibayibone noneho abana babo bakaba imbobo, abari abasore bakananirwa gushing ingo, mbese azaba ari ikibazo gikomeye. Ntaho n’igihugu cyaba kijya kuko kwaba ari ugutsindwa gukomeye!”

Undi ati: “wanywa ikiyobyabwenge uri urubyiruko ukazagira amasaziro ameze ate?! Iyo unyweye ikiyobyabwenge ukiri muto urumva ubuzima bwawe ntabwo buba bwuzuye neza. Urushaho kubaho udatekereza neza noneho ugasanga nawe ntabwo umeze neza mu bandi bantu.”

“ nta kuntu wanywa ibiyobyabwenge ngo ugire iterambere.”

Mu gusa n’ababagira inama,umwe  yagize ati: “  nibabanze batekereze ku buzima bwabo niryo shingiro ry’ibanze ndetse banabanze batekereze kucyo igihugu gishaka. Igihugu gikeneye abantu batekereza, ntabwo gikeneye mu mutwe badafite gutekereza neza, ntabwo ariwe muturage igihugu gikeneye.”

Undi ati: “ nk’umuntu unywa ibiyobyabwenge ni ukubireka, agatekereza neza nuko ibiyobyabwenge akabyirinda.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko urubyiruko ruri mu biruhuko kimwe n’abandi bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko bisenya ahazaza habo.

Yagize ati: “twongere dukangurire urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bamara umwanya munini bari mu biruhuko badafite ibyo bakora, hari uwabashuka. Rero bamenye ikibi n’icyiza, bamenye ubashuka bamwirinde. Ikindi urubyiruko rusanzwe rutari mu mashuli, rwayashoje hamwe n’abandi , nabo turabakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Avuga ko ubukangurambaga bwiswe ‘Tunyweless ‘buri gukorwa muri aka karere bugamije gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko ndetse n’urundi rubyiruko.

Ati: “ …tunyweless campain yatangijwe ni ukuvuga ngo nunywa anywe gakeya ku nzoga anywa ariko ntabe yaba imbata [yazo], ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge bivugwa mu itegeko ko ari ibiyobyabwenge.”  

Biteganyijwe ko ubukangurambaga bwa Tunyweless buri gukorwa mu karere ka Rwamagana mu mirenge yose, bukazakorwa  mu biruhuko by’abanyeshuri kugeza oigihe bazasubirira ku ishuri.

Muri ubu bukangurambaga, hari kwibandwa ku gukangurira urubyiruko rurimo kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’abarushora mu ngeso mbi. Nimugihe Abakuze nabo bashishikarizwa kunywa inzoga mu rugero bakirinda gusesagura amafaranga bayanywera, ahubwo bakayashyira mu bibateza imbere.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jul 24, 2023 - 09:07