Rwamagana: abaturiye icyanya cy’inganda cya Rwamagana baterwa agahinda no kutabonamo akazi

Hari abaturiye icyanya cy’inganda cya Rwamagana giherereye mu murenge wa Mwurire baravuga ko  baterwa agahinda n’uko izo nganda zabegerejwe batabonamo akazi kuko gahabwa abaturutse mu zindi ntara. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana busaba abaturage ba Mwurire gukura amaboko mu mifuka bakajya gusaba akazi muri izo nganda. Buvuga ko uwo bazakima azira aho avuka yazabiryozwa.

kwamamaza

Akenshi iyo inganda zije mu gace runaka,usanga abahaturiye babyishimira kuko baba bagiye kubona akazi hafi ndetse bikabarinda ubushomeri.

Gusa ibyo siko bimeze ku baturiye icyanya cy’inganda cya Rwamagana giherereye mu murenge wa Mwurire. Abahatuye bavuga ko izo nganda zibamariye kubyerekeranye no kubonamo akazi kuko baharamukira buri gihe bagiye kugasaba ariko bakakabura. Gusa abakabona ni ababa baturutse mu zindi ntara, ibintu bibatera agahinda.

Umwe ati: “nagiyeyo inshuro nyinshi bakubwira ngo ejo, ejo…nuko ndabireka. Nuko ukabona umuntu wo mu kandi karere araje. Wowe uturiye uruganda ntukabone ariko uw’ahandi akakabona, nuko bikagucanga.”

Undi ati: “usanga hazamo nka Engenieur w’ikintu runaka nuko bakenera gukora agatumaho ab’iwabo. Ni abantu benshi bakoramo hano batari ab’inaha.”

“Uko binjiramo sinkuzi ariko usanga niba ari uw’I Mwurire aziranye nabo bandi babanje gukoramo. Tubona akazi kari gukorwa, ntabwo tumenya ngo katanzwe gute ngo natwe tubetwadepoza. Ni uko akazi inaha I Rwamagana gatangwa.”

Abaturage baturiye iki cyanya cy’inganda bavuga ko na bacye bakoramo bahatuye byabasabye kubanza kumenyana n’umuyobozi ukoramo waturutse ahandi nuko akabasha kukwinjizamo. Basaba ko akazi kajya gatangwa hitawe kubahaturiye kuko aba ari amahirwe yabegerejwe.

Umwe ati: “bakabaye babikora nkuko sitirirwa zibikora, itanga akazi binyuze ku murenge. Babwira abaturage batuye mu murenge bakeneye akazi akaba aribo bagaha.”

Undi ati: “twifuza ko bagiye gutanga akazi bakarebye abantu batuye aho ngaho noneho ikaba faveur yabo. Ariko ntabwo ariko bimeze.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richard Rwamunono, avuga ko nta ruganda rutanga akazi rugendeye ahantu umuntu aturuka.

Asaba abaturage bahegereye gushiruka ubute bagasaba akazi ariko ngo uwo bazakima azira ko atuye hafi, azabivuge maze urwo ruganda rubibazwe.

Ati: “ ntabwo twatanga amabwiriza ngo abantu mukoresha mugomba kuba mufitemo 10% cyangwa 20% by’ab’I Mwulire. Bose ni abanyarwanda. Nta kimenyane kirimo, bakeneye amaboko. Ntabwo ari ibintu bikeneye bize ibintu bihambaye. Ni amaboko ari tayali mu gutanga umusaruro. Ahubwo bakure amaboko mu mufuka nuko bakore. Uzahura n’ikibazo cy’umubwira ngo ntabwo amushaka kuko ari uw’I Mwurire, ayo makuru nayo tuzayamenye tuyakurikirane.”

Imibare yatangajwe mu ibarura rusange rya 2022, igaragaza ko 46% by’abatuye akarere ka Rwamagana bari babayeho nta kazi bafite, muri abo abagera kuri 34% ni urubyiruko.

Abaturiye inganda bagaragaza ko imibare y’ubushomeri yagabanuka igihe baramuka bahawe akazi mu nganda zabegerejwe, aho kugirango abagatanga bajye gushakira mu zindi ntara kandi nabo bashoboye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/t9mjpZAza5s?si=XAC11KQr6hXOIR1g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ Djamali Habarurema/Isango Star- Rwamagana.

 Dec 18, 2024 - 17:23