Rwamagana: Abana bazwi nk’abamarine barashinja ababyeyi babo kubohereza gusabiriza.

Abana bo ku muhanda bazwi nk’abamarine birirwa basabiriza ku muhandayo mu mujyi wa Rwamagana wo mur’aka karere,bakavuga ko amafaranga babonye bayashyira ababyeyi babo bagahaha. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hafashwe umwanzuro wo gukorwa umukwabu wo gufata ababyeyi babo bana, bagahanwa by’intangarugero.

kwamamaza

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star  yatemberaga mu mujyi wa Rwamagana yasanze abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu ndetse n’itandatu bari ku muhanda basaba amafaranga abahisi n’abagenzi. Iyo muganiriye bakubwira ko amafaranga bari gusaba barayashyira ababyeyi babo bakayaguramo ibyo kurya.

Aba bana bavuga kandi ko batabashije kujyanwa mu ishuri bitewe n’uko nta myenda bagira,ubwo wababaza icyo bifuza, bitewe n’uko ari bato bakabura icyo basubiza gifatika, ahubwo bakagusaba amafaranga.

Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye n’umwana umwe amubaza icyo arimo gukora, yagize ati: “turimo kwisabira” umunyamakuru ati: “mwoherejwe nande?” Umwana: “ na mama wanjye!” umunyamakuru: “ iyo mubonye amafaranga muyajyana he?” Umwana: “ mu rugo” Umunyamakuru: “nonese iyo muyamuhaye ayakoresha iki? Umwana: “ arahaha.” Umunyamakuru : “ nonese muriga?” umwana: “nta myenda ngira!” umunyamakuru: “ushaka kwiga?” umwana : “ yego”

Undi mwana ukiri muti cyane yahawe igiceri nuko nawe agira ati: “ ni maman wanjye [ uwo agishyira]ahahe.” umunyamakuru: “ baguha ye angahe? “ umwana: ni maganabiri! Umunyamakuru: “mama wawe ahahamo ibiki? Umwana: “ ibitoki.”

Iki kibazo cy’abana bo ku muhanda bazwi nk’abamarine bagaragara mu mujyi wa Rwamagana mu gihe abandi bari mu kigero kimwe nabo baba bari ku mashuri, Mbonyumvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko abenshi bahaza bitewe n’amakimbirane yo mu miryango, bityo mu rwego rwo kugikemura hafashwe umwanzuro w’uko ababyeyi babo bazajya bafatwa bagahanwa.

Ati:“iki ng’iki ni ikibazo kiduhangayikishije cyane ariko ugasanga akenshi ni ibibazo bijyanye n’amakimbirane ari mu muryango, cyangwa Se na Nyina barabana ariko bwa buzima bwo kurwana noneho umwana yabirambirwa akajya mu muhanda.”

“icyo dukora nk’inshingano ni ugukurikirana iriya miryango, nta nubwo dushobora kubyemera yuko abana bajya mu muhanda. Ni ukuvuga ngo tuzakoresha imbaraga zose zishoboka, na bariya babyeyi babihanirwe ariko babere abandi intangarugero.”

Prof.  Bayisenge Jeannette; Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, asaba ababyeyi kutiyambura inshingano zo kurera abana babyaye ngo babareke bajye ku muhanda babure uburenganzira bwo kwiga.

Anasaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukumira igituma ababyeyi bareka abana bakajya ku muhanda.

Ati: “wananiwe kwita k’uwo wabyaye kubera amikoro make, leta yashyizeho uburyo bwo kugufasha ariko kureka/ guteshuka ku nshingano nk’umubyeyi aho murumva ko harimo ikibazo. Abo bana akenshi, uwo muryango wagize amakimbirane, umuryango wagiye mu businzi…byanze bikunze ntubona umwanya wo kwita ku bana.:

“ icyo dusaba ababyeyi ni ukugaruka ku nshingano, ubuyobozi bukaba hafi y’imiryango.”

Abenshi muri aba bana bo ku muhanda bazwi n’abamarine bagaragara mu mujyi wa Rwamagana iyo muganiriye bakubwira ko ikibazo atari kuri mikoro,ahubwo bavuye iwabo bitewe n’uko ababyeyi babo batandukanye maze bakabura ibyo kurya bakayoboka iy’umuhanda.

Abandi bo bakubwira ko babona ababyeyi babo barwana bigatuma batabyihanganira nabwo bakigira kwibera ku muhanda kuko ariho babonera amahoro.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jul 14, 2023 - 09:38