Gakenke : Hari bamwe bavuga ko ntawe ukwiye kongera kwita abana amazina y’amagenurano

Bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke baravuga ko ntawe ukwiye kongera kwita abana amazina y’amagenurano kuko byagaragaye ko hari abo yakurikiranye.

kwamamaza

Umusaza Kurubone Phocas yavukiye mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Gankenke , Kurubone ubu ageze mu myaka 62 atembereza inkooko muri santere ya Gakenke, kuri iyo myaka yose uyu musaza avuga ko koko yakuze akaba ari kubona icyo ababyeyi be bamubwiraga.

Bashingiye ku mibereho ya mugenzi wabo Kurubone,  abaturage barahamagarira bagenzi babo cyane cyane abakibyara kutita abana babo amazina nkayo dore ko bafite ingero ny’inshi zabo ayo mazina yakurikiranye.

Amazina y’amagenurano yakunze kuranga abo hambere ngo ni isomo rikomeye ku bari kuvukira mu Rwanda rw'uyumunsi, ahubwo ko bagakwiye kwigiraho amazina yo kwita abana babo aberekeza mu iterambere igihugu kiganamo.

Umuyobozi w’akarere ka Gankenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko ubu mbere yo kwandika abana mu gitabo cy'irangamimerere babanza gusuzuma amazina ababyeyi be bamuhaye bakareba niba atazabatesha agaciro nkayo yo hambere.

Yagize ati "amazina y'amagenurano nkayongayo nta miryango ikiyita, cyane ko iyo tuganira no mu nshingano umwanditsi w'irangamimerere ibijyanye n'amazina y'amagenurano ntago bayandika, kubwibyo rero uwayirahira ayita umwana we izina ry'irigenurano ritaboneye, ridahesha agaciro ntago bashobora kurikwandikira, ibyo byabaye byarabaye mu bihe byashize".   

Bamwe mu bantu bakuru bo muri aka gace bemeza ko aya mazina atega iminsi abantu yakunzwe kwitwa n’abo mu Rwanda rwo hambere biganjemo abakurambere hari abamaze gukura abenshi akabakurikirana bikabagiraho ingaruka bitewe nuko biswe, nkubu uyu musanza Kurubone w’imyaka 62 nawe ubwe aravuga ko ibyo bashakaga kumubwira bamwita ubu byisobanuye.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Gankenke

 Oct 31, 2022 - 06:35