Rwamagana: Abakora ifumbire mu bishingwe barasaba imodoka ibafasha kubitunda

Itsinda ry'urubyiruko rwo mu murenge wa Nzige wo muri aka karere rikora ifumbire riyikuye mu bishingwe, rirasaba ubufasha bw'imodoka izajya ibafasha gutunda ibishingwe kugira ngo bakore ifumbire nyinshi bifashe n'abandi bahinzi kuyibona badahenzwe. Icyakora Ubuyobozi bw'akarere bwabemereye kubahuza n'ibigo by'imari kugira ngo bibahe inguzanyo bakagura iyo modoka.

kwamamaza

Iri tsinda ry'abahinzi b'urubyiruko babarizwa muri koperative Hirwa 35 yo mu murenge wa Nzige, mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bafashe icyemezo cyo gutangira gukora ifumbire nyuma y'uko bayikeneraga bakayishaka ahantu hose, batayibona bagatinda gutera imyaka cyangwa bakarara ihinga.

Bavuga ko ubu barenze gukora iyo bakenera mu buhinzi bwabo, ahubwo basigaye banafasha bagenzi babo kuyigurira hafi.

Umwe ati: “kugira ngo igitekerezo kiza ni uko twahingaga tugahomba, turebye aho igihombo gituruka dusanga ni ifumbire y’imborera iduhenda. Noneho dusanze ikibazo ari imborera dutekereza uburyo bwo kubanza gukemura icyo kibazo kugira ngo ubuhinzi bwacu bugende neza.”

“mu kwezi kwa cyenda nibwo twatangiye ariko ifumbire ya mbere twayisohoye mu kwezi kwa 10. Icyo tubura ni ubushobozi kugira ngo tugere ku rwego twifuza.”

Undi ati: “twari dusanzwe turi abahinzi borozi ariko tubona hari ikiburamo kugira ngo umusaruro wiyongere, tuve mu bihombo twari dusigaye tubamo. Dutekereza icyo twakora kugira ngo tugere ku musaruro ababyeyi bacu bagiraga. Dutekereza gukoresha ubwo buryo bwa composer nuko tugira amahirwe tubona iyi mashini.”  

Nubwo ikibazo cy'ifumbire bagicyemuye, bavuga ko bakigowe no kugeza imyanda bayikoramo aho bayikorera kuko bayikura mu masoko atandukanye. Basaba ko bafashwa kubona imodoka bazajya bifashisha,ndetse binatume ihenduka kuburyo abahinzi bayibone ku giciro gito.

Umwe ati: “ ubushobozi turi kubura ni amatransport adutwarira imyanda bayikura mu masoko yo hirya no hino. Barebe uko badufasha kubona imodoka idufasha gukura iyo myanda muri ayo masoko kugira ngo ifumbire iboneke ari nyinshi.”

Undi ati: “ imodoka izadufasha kujya kuzana imyanda mu masoko: Ntunga, Nkurehe, Kabuga…kuburyo natwe byadufasha kujya tubona iyo myanda itaduhenze, abaturage bakayibona itabahenze ndetse n’umuturage ufite ubushobozi buke akaba yaza kuyigurira rwose.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, ashima igikorwa cyakozwe n'uru rubyiruko rwo mu murenge wa Nzige. Avuga ko bazafashwa bagahuzwa n'ibigo by'imari byabaha inguzanyo yo kugura imodoka izajya ibafasha gushomba ibishingwe bakoramo iyo fumbire.

Yagize ati: “ni ifumbire yujuje ibisabwa kugira ngo ibe ifumbire koko. Rero ni ikintu cyiza kuko ikintu cyose gitegurwa ku mafaranga menshi ni nako gisa n’igihendaho gato ugereranyije nuko twajya mu kimoteri cyangwa mu isoko tukayora imyanda.”

“Ibibahenda akenshi ni transport, bagiye kureba uko banoza umushinga nuko akarere kakabafasha bakawuha BDF hanyuma bakigurira imodoka yabo. Icyo gihe n’umuturage azabona ifumbire itamuhenze cyane.”

Itsinda ry'abahinzi b'urubyiruko bo mu murenge wa Nzige rikora ifumbire mu bishingwe,rigizwe n'abanyamuryango 11 bose bakora umwuga w'ubuhinzi. Kugeza ubu, bavuga ko ikiro cy'ifumbire bakora kigurwa amafaranga 30 y'u Rwanda, ariko nibaramuka babonye imodoka ibafasha gutunda ibishingwe bikabageraho bidahenze,bazajya bayigurisha amafaranga 15 y'u Rwanda, maze abahinzi bayibone kuri macye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Mar 13, 2024 - 12:39