Rwamagana: Abahinzi bahize guhangana n’ibura ry’ibishimbo ku isoko
Mar 8, 2024 - 10:35
Abahinzi bo mur’aka karere bahize guhinga ubutaka bwose bakazamura umusaruro w'ibishyimbo kugira ngo bahangane n'ibura ryabo ku isoko ririgutuma bihenda, aho bigura amafaranga 2000. Ubuyobozi bw'akarere busaba abahinzi gutera imbuto hakiri kare kugira ngo imvura izacike imyaka yabo yaramaze kwera ndetse binabarinde kuzarumbya.
kwamamaza
Ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2024B ku rwego rw'akarere ka Rwamagana ni mu murenge wa Nzige mu murima w'ikitegererezo wa koperative y'abahinzi Hirwa. Abahinzi beretswe uburyo bwiza bwo gutera ibishyimbo bikazatanga umusaruro mwiza.
Bavuga ko nyuma yo guhinga ibigori bigatanga umusaruro, biteguye kwitabira cyane guhinga ibishyimbo maze bakazamura umusaruro wabo,kugira ngo bahangane n'ikibazo cy'ibura ryabyo ndetse no n'inzara muri rusange.
Umwe yagize ati: “ dushyizemo umwete ndetse nta n’ubutaka bugiye kurara kuko bwose tugiye kubuhinga. Turashaka guhinga ibishyimbo ku butaka bwose. Ahubwo natwe icyo twasaba Leta, hari ibyo itubaza kongera umusaruro. Natwe hari ibyo tubaza Leta, byo kudushakira amasoko no gutuma ibyo twahinze bigira agaciro ku isoko.”
Undi ati: “ ikintu dushaka gukora ubu, ni ukwitabira guhinga kugira ngo turebe uko twarwanya inzara. Ariko ibishyimbo bidapfuye, dushobora kuzabona umusaruro. Niba umusaruro w’urugaryi waragenze neza [ nubwo byapfuye] ariko ni ukuvuga ngo hakubitiyemo….ntabwo ibishyimbo byakongera guhenda, twabibona kuri makeya.”
“ ni uguhinga ibinani byose tukabikura ku musozi. Tugiye guhinga dukoresheje inyongeramusaruro noneho umusaruro uzikube kabiri kugira ngo inzara ishyire.”
Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, avuga ko iki gihembwe cy'ihinga abahinzi bakiteguye neza bitewe n'uko igishize cyagenze aho cyabahaye umusaruro mwiza.
Aboneraho kubasaba gutera imbuto hakira kare kugira ngo imvura izacike imyaka yabo yaramaze kwera.
Yagize ati: “ iyi saison dufite icyizere ariko icyo turi gukangurira abaturage ni ukugira ngo bahinge vuba noneho italiki ya 15 izajye kugera buri wese yamaze gutera kuko dufite ikirere cyiza. Ikirere cyiza ku muhinzi ni ikigusha imvura kikazanamo n’imicyo. Rero turi kubona imvura ihagije, tukabona n’imicyo ihagije.”
“ biratanga icyizere ko dushobora kuzagira umusaruro mwiza nkuko muri saison ishize twawugize. Ariko uzagira umusaruro mwiza ni uzahinga agatera imyaka nibura bitarenze ku ya 15, kuko uzarenzaho akajya inyuma cyane imvura ishobora kuzacika imyaka ye itarera neza uko bikwiye.”
Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2024B, mu karere ka Rwamagana,barateganya gutera ibishyimbo ku buso buhuje bungana na Hegitari 16,297. Byitezwe ko buzatanga umusaruro ungana Toni zisaga ibihumbi 19.5 z'ibishyimbo.
Ni mu gihe ibigori bizabihinga kuri Hegitari 418, umuceri kuri Hegitari 420,soya kuri Hegitari 90 naho imyumba bakazayihinga kuri Hegitari 40.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


