Rwamagana: Abageze mu zabukuru bagaragaje impamvu urubyiruko rucyishora mu ngeso mbi!

Abageze mu zabukuru bo mur’aka karere bagaragaje impamvu zigituma bamwe mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi nko gufata ibiyobyabwenge. Bavuga ko biterwa n'uko nta bakuze babagira inama, bagasaba ko bashyirirwaho ahantu bazajya bahurira narwo bakarugira inama. Ubuyobozi bw'akarere bwishimye iki gitekerezo busaba abasaza kujya bitabira inama zitandukanye bagahabwa umwanya. Abayobozi b'ibigo by'amashuri nabo basabwe kujya batumira babatumira bakaganiriza abanyeshuri.

kwamamaza

Bamwe mu basaza bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko kuba hari abana bishora mu biyobwenge ari kimwe mu byica ahazaza habo. Bavuga ko ibyo bitandukanye n'uko abacyera babagaho bakabasha kugera mu zabukuru bagifite intege.

Bagaragaza ko kuba batagira aho bahurira n'urubyiruko ngo barugire inama, nabyo byatuma rwirara rugakomeza kwishora muri izo ngeso mbi, ndetse bigaragara ko ruzasaza imburagihe bitewe nuko ntacyo rwimariye.

Basaba ko hashyirwaho ahantu abasaza n'urubyiruko bahurira kugira ngo barugire inama, bakarusaba kwirinda izo ngeso mbi.

Umusaza umwe yagize ati: “Ubundi baravuga ngo nta ngoma itagira abubu! Ubu ntabwo twavuga ko uru rubyiruko babaye imbura gihana cyane kuko usanga natwe abantu bakuru tutabigiramo uruhare. Usanga hagati yacu n’urubyiruko harimo intera nini cyane nuko ugasanga natwe ntidushaka kwegera abana ngo tubahane , nabo ntibashake kutwegera.”

“ubwo rero njyewe numva hakabaye nk’inama zihuza urubyiruko n’abakuru, bakicara hamwe bakabasha kujya inama.”

Undi ati: “ inama nagira urubyiruko ni ugutera mu murongo nk’uwacu, bakirinda ibiyobyabwenge, bakirinda ibintu bisindisha.”

Umukecuru umwe nawe yunze mury’aba basaza, ati: “nibareke ibibarangaza, bakareka kugendera mu kigare kibi, nk’abacuruza ibiyobyabwenge abana ntibabashe kuba bahagera, ahubwo tukabashishikariza kwiga. Nugize akabazo, akaza akegera umubyeyi umuruta akamugisha inama nuko umubyeyi akabasha kumutega amatwi, akamwakirana urukundo n’urugwiro.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, avuga ko ibyo abasaza basaba ari igitekerezo cyiza cyanafasha mu kubuka igihugu. nawe abasaba kujya bitabira ibiganiro bikunze kubaho ndetse n’Abayobozi b'ibigo by'amashuri kuzajya bakatumira kugira ngo bigisha abanyeshuli indangagaciro na kirazira.

Ati: “ iki ni igitekerezo cyiza ndetse twaranagitangiye. Hari ibiganiro byinshi tumaze kujyamo hari abasaza benshi tujya dutumira bakaza kuganiriza urubyiruko. Twababwira ngo rwose dukomeze dufatanye. Tugira ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, tugira ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge, ibigaruka ku ndangagaciro na kirazira. Ibyo byise nibaze dufatanye, aho hose twahahurira.”

“ nanaboneraho umwanya wo gusaba cyane cyane abayobozi b’ibigo by’amashuli kwegera bariya basaza b’abakambwe ndetse n’abakecuru kugira ngo baduhe ubunararibonye, baze mu bigo by’amashuli batwigishirize abana bacu indangagaciro na kirazira.”

Ku rundi ruhande, abasaza bo mu karere ka Rwamagana banagaragaza ko iryo huriro ribaye rigiyeho, Urubyiruko rwishora mu biyobwenge, ubusambanyi ndetse n'izindi ngeso mbi rwagabanyuka.

Nabavuga ko impamvu  ishobora kuba ituma bamwe mu rubyiruko badakurikiza inama bagirwa biterwa n'uko abayibagira baba ari Urubyiruko nkabo,bityo bagasanga bagiye bazigirwa n'abasaza bazikurikiza, nta kabuza.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Oct 11, 2023 - 21:38