Abiga ubuvuzi barasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda rurasaba urubyiruko bagenzi barwo kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya no kwirinda inda ziterwa abangavu. Nimugihe imibare yerekana abaterwa inda bakiri bato bagenda biyongera. Impuguke ku buzima bw’imyororokere zivuga ko uko ubukangurambaga bujyana no kwigisha bukorwa bizatuma benshi  nako benshi bagira amakuru ku buzima bw’imyororokere, cyane ko benshi mu baziterwa baba badafite amakuru adahagije.

kwamamaza

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko buri mwaka biyongera, aho kugabanuka.

Kugeza ubu  raporo zerekana ko buri mwaka havuka abana benshi bakomoka ku bangavu basambanyijwe, imibare yabo uyiteranyije ikaba yerekana ko bangana n’abaturage bose batuye umurenge.

Ibi nibyo byatumye HRSS; umuryango ugamije guteza imbere ubuzima bwiza binyuze mu bushakashatsi no gushaka ibisubizo,uri guhugura urubyiruko rugera ku 100 rw’abanyeshuri biga ubuvuzi ndetse n’ababukora kugirango bagire amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ndetse  n’uburyo bwo kubwigisha abandi.

 CYUBAHIRO Karangwa Verite, umukozi muri HRSS, yagize ati: “ twifatanyije n’urubyiruko ruturutse mu ngeri nyinshi, turi kwiga ku bibazo bitandukanye biri mu Rwanda bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

“ impamvu nyamukuru ni ukugira ngo twihugure ndetse tunahange udushya ku bisubizo by’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda.”

Bamwe mu basore n’inkumi biga bakanakora ubuvuzi bemeza ko ari ikibazo gihangayikishije kuko kigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abana na sociyete muri rusange.

Bavuga ko bagomba kukirandura, ariko urubyiruko rudakwiye kwigira ntibindeba.

Umwe ati: “ turi kurebera hamwe uburyo twakwishakamo ubushobozi mu guhanga udushya nk’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kugira ngo ikibazo kibangamiye izo myororokere tukirandure bihereye muri twe.”

“ uburyo bwa mbere ni uko tuba ba bimpereho cyangwa bandebereho, kuko bandebereho ni uwkishakamo ibisubizo, gutanga urugero rwiza ndetse no kuba impamvu y’impinduka.”

“ nitwe tugomba kwishakamo ubushobozi, ubumenyi ndetse no gushyigikirana kugira ngo icyo kibazo kiranduke.”

Undi ati: “ impamvu rero gihangayikishije ni uko wa mwana utabashije kubona icyo akwiriye kubona, tuvuge nk’umukobwa yagakwiye kuba ubu ari kwiga akarangiza amashuli ye, abone akazi yiteze imbere n’umuryango we. Cya kibazo iyo kije, wa mwana natwara inda azaba atakaje amahirwe ye yo kuba yakabya inzozi.”

Evode Niyibizi; inzobere mu buvuzi n’ ubuzima bw’imyororokere akaba n’umuyobozi wa Afriyan, avuga ko urubyiruko rwo ubwarwo rugomba gufata iyambere mu kugira uruhare rwo kurandura inda ziterwa bangavu, cyane cyane binyuze mu gusangizanya ubumenyi ku byerekeye ubuzima bw’imyororkere .

Ati: “ ni byiza kureba buryo ki ibibazo urubyiruko rugira rushobora no kuba arirwo rwa mbere mu kugena ibisubizo bishobora guhabwa ibyo bibazo. Iyo turi gushaka ibisubizo tubirebera mu mpande zose. “

“Mbere na mbere hari uburyo abana agomba kwigishwa, agahabwa amakuru yizewe, akwiriye ndetse tukareba uburyo imiryango yatanga uburere bukwiriye. Ariko tukanareba ‘ese ba bana bafite ibyago bashobora kubona serivise gute?’ ushobora gutanga amakuru, yego, ariko ntabwo bikuraho ko ibibazo byose birahita bivaho.”

“ turamutse tugize umubare munini w’urubyiruko rufata iya mbere mu gutanga ibyo bisubizo byaba ari byiza cyane. ni ukugerageza gushyiraho aba-champion mu rubyiruko babasha gutanga ibyo bisubizo mu buryo butandukanye.”

Umwaka ushize w’2023, ukwezi nk’uku,  Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko mu mezi atanu yonyine asoza umwaka wawubanjirije [ 2022], abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 batewe inda zitifuzwa.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 4, 2024 - 12:45