Nyanza: Babangamiwe no kutagira amazi mugihe amatiyo yayo anyura aho batuye!

Bamwe mu baturage baravuga ko babangamiwe no gutura hafi y’ibikorwaremezo nk’iby’amazi, amatiyo akayatwara mu bindi bice kandi bo nta mazi meza bagira. Aba baturage barasaba ko ibyo byakosorwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage bakwiye kumenya ko ibikorwaremezo bitagerera hose icyarimwe. Icyakora buvuga ko bashonje bahishiwe.

kwamamaza

Abaturage biganjemo abatuye mu Mirenge ya Rwabicuma na Mukingo bavuga ko baturiye uruganda rutunganya amazi rukayajyana mu mirenge yo mu Karere ka Nyanza n’aka Ruhango.

Bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba baturiye ibikorwaremezo nk’ibyo by’amatiyo y’amazi ayajyana mu bindi bice bo batayafite. Basaba  ibyo byakosorwa, nabo bagahabwa amazi ava mu isoko baturiye.

Umwe mu baturage batuye mur’iyi mirenge ifite iki kibazo yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko « Umva ! barayatambukije, bamwe imiyoboro iraduca ruguru y’urugo, abandi ikaduca munsi y’urugo bayajyana za Rwabicuma n’ahandi hose hirya, ariko twebwe ho nta mazi dufite. »

« turi hagati kuko urugomero rwaho bavana ayo mazi turegeranye.  Naho kuri WASAC nayo iri hirya yacu, ntabwo ari kure cyane rwose. »

Undi yagize ati :« impamvu niyo tutumva, ntabwo tuyizi !Impamvu tutabona amazi nk’ abandi…”

«  nta mazi dufite ! amazi barayakuruye ajya za Ruhango, akajya hirya iyo za Gitwe kandi twese twakagombye kuyabona. Yerekeza za Nyanza na za Ruhango na za Gitwe ! urugomero rwo turarufite bararwubatse ndetse WASAC turanayituriye ariko hano mu Kerezo ntabwo baratugezaho amazi. Dufite ikibazo cyo kuba twe twegeranye n’ibikorwaremezo ariko ntibabe batugezaho amazi. »

Aba baturage bagaragaza ko nubwo baturnye n’ibikorwaremezo bitababuza kujya kuvoma kure, umwe yagize ati : «  nibaza ko natwe baduhaye amazi byajya bigenda neza tutiriwe tujya h’epfo iyo mu bishanga dushakayo amazi kandi ruguru no munsi y’urugo hanyura itiyo [kuri bamwe na bamwe] bakayajyana ahandi kandi tuyakeneye. »

NTAZINDA Erasme ; Umuyobozi w’Akarere Nyanza, avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko ibikorwaremezo bitagerera hose icyarimwe, ciyakora anavuga ko nabo bashonje bahishiwe.

Yagize ati : « Amazi bamwe barayafite, hari n’abandi atarageraho. Biraterwa n’uruhande Cyerezo irimo, gusa abantu bakeneye kumenya ko ahantu hose hagerera ibikorwaremezo rimwe, ariko kuri gahunda birahari ko abantu bose bazabona ari amashanyarazi n’amazi, nabo azabageraho. »

Abaturage baturiye ibikorwaremezo by’amazi mu Karere ka Nyanza ariko akajya ahandi bo batayafite, bagaragaza ko bahura n’ingaruka zo kuvoma mu bishanga amazi atizewe ubuziranenge bwayo  kuko abatera indwara ziterwa n’umwanda. Bityo bavuga ko bayahawe byazigazabanya.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 May 10, 2023 - 16:11