
Ubwongereza bugiye kugabanya inkunga bwahaga Afurika: RDC mu bihugu bizagirwaho ingaruka
Jul 23, 2025 - 16:51
Abana n’abagore bo muri Afurika bashobora guhura n’akaga gakomeye nyuma y’uko Ubwongereza butangaje ko bugiye kugabanya inkunga bwahaga ibihugu bikennye, by’umwihariko ibyo kuri uyu mugabane. Ibi bizagira ingaruka zikomeye ku burezi, ubuzima, no ku mibereho rusange y’abaturage, cyane cyane mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sierra Leone, Dudani y'Epfo n'ibindi.
kwamamaza
Muri Gashyantare (02), Leta y’u Bwongereza yatangaje ko izagabanya 40% by’imfashanyo igenewe amahanga. Ibi bikorwa mu rwego rwo kongera ingengo y’imari y’igisirikare ku kigero cya 2.5% nk’uko bisabwa n’Amerika. Ibi byateje impaka nyinshi mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itanga imfashanyo.
Raporo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza igaragaza ko Afurika ari yo izakubitirwa ahakomeye n’izi mpinduka. Imishinga ifasha abagore n’abana, serivisi z’ubuzima n’amazi meza ni bimwe mu bizagabanyirizwa amafaranga ku kigero cyo hejuru. Ibi bishobora gutuma indwara n'impfu mu baturage, cyane cyane abatuye mu bihugu byugarijwe n'umutekano muke n'ibindi bibazo.
Urugaga rw’imiryango y’Abongereza itanga imfashanyo, Bond, ruvuga ko abagore n’abana aribo bazababarira cyane.
Nubwo bimeze bityo, leta y’u Bwongereza yavuze ko imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi cyangwa Gavi (itegura inkingo) ndetse n’ibihugu biri mu ntambara nka Ukraine, Sudani na Gaza bizakomeza kubona inkunga.
Gideon Rabinowitz, umuyobozi wa porogaramu muri Bond, yagize ati: “Birababaje kubona inkunga zijya muri Afurika: mu mashuri, ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore n'urwego rw'ubuzima, amazi meza, ziri kugabanuka. Abakobwa, abagore, n’abaturage bo mu bihugu biri mu ntambara ni bo bazahababarira cyane."

UNICEF nayo yahagurukiye kwamagana iki cyemezo, ivuga ko kizagira ingaruka ziremereye kandi zishingiye ku busumbane. Umuyobozi wayo mu Bwongereza, Philip Goodwin, yavuze ko imfashanyo igenewe abana zari zikwiye kugera nibura kuri 25% by’ingengo y’imari yose ijya hanze, kugira ngo ibafashe kubona uburezi, guteza imbere urwego rw'ubuzima, indyo iboneye ndetse n’umutekano.
Umuryango Street Child, ufite imishinga ikomeye mu RDC no muri Sierra Leone, Sudani y'Epfo, Somalia....ryavuze ko ibikorwa byo gufasha abana kujya ku ishuri bigiye guhagarara.
Tom Dannatt, umuyobozi waryo, yagize ko "Iyo abana batajya ku ishuri, baba inzererezi mu mihanda cyangwa bagakoreshwa imirimo ivunanye, bikababuza kubaka ahazaza heza."
Yakomeje avuga ko gukuraho aya mafaranga kuri ayo mashuri ari ugutakaza icyizere cy’ejo hazaza, cyane cyane mu bihugu bikennye. "Abana bakwiye kuba mu ishuri, biga, bitegura kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo."
Guverinoma ya Tony Blair n’iya Gordon Brown yigeze kwiyemeza ko imfashanyo y’Ubwongereza izagera ku 0.7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ariko byashyizwe mu bikorwa kuva 2013, ndetse bishyirwa mu mategeko mu mwaka w'2015 ku ngoma ya David Cameron.
Nyuma ya COVID-19, abategetsi b’aba-Conservative barayigabanyije igera kuri 0.5% muri 2021, bavuga ko igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.
Icyakora, Banki y’Isi yitezweho gukomeza gufashwa, aho ishami ryayo International Development Association (IDA) rizahabwa miliyari £1.98 mu myaka itatu iri imbere, kugira ngo rirusheho gufasha ibihugu bikennye cyane basaga miliyari 1.9.
Ariko kuri benshi, ibi ntibihagije. Abakurikiranira hafi inkunga z’amahanga bavuga ko Ubwongereza butagishishikajwe no gukomeza kuba ku isonga mu gufasha isi. Ahubwo, bushyira imbere inyungu zabwo bwite, harimo n’igisirikare, aho kwita ku buzima, uburezi no kurengera abakene cyane cyane muri Afurika.
Mu gihe RDC, Sierra Leone, na Sudan y’Epfo, Ethiopia n'ibindi bihugu bgo muri Afrika byasaga n'ibihqnze amaso inkunga zituruka mu Bwongereza mu bikorwa by’uburezi n’ubuzima, ubu abahatuye bashobora kwisanga mu bibazo n'ubwigunge, ubukene bukabije n’ibura ry’amahirwe y’ejo hazaza ku bakiri bato.
Ibi byagaragaye ko atari ikibazo cy’ubushobozi, ahubwo ari igihinduka cya politiki. Nk’uko Bond ibivuga.
Ubusanzwe byari bwitezwe ko nyuma y'uko Amerika ihagaritse inkunga yayo, Ubwongerezabuwagombaga kongera inkunga butanga mu mahanga, ariko ubu aiko bimeze kuri iki gihugu cyari ku isonga mu guharanira uburenganzira bw’abagore, abana n’impunzi.
Iki cyemezo kandi kinareba ibice bya Palestine byigaruriwe na Israel, aho inkunga ihatangwa izagabanywa kugera kuri 21%.
@bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


