Abakora mu rwego bw’ubuvuzi basabwe kwanga ikibi

Minisitiri w'Ubuzima yasabye abari mu rwego rw'ubuzima kwanga ikibi bagaranira gukora ikiza. Yavuze ko ibyo bizabafasha kunoza inshingano bafite. Ibi yabigarutseho ubwo Minisiteri y'Ubuzima n'ibigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, igikorwa cyabereye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho abaganga 31 babikoragamo bagize uruhare mu kwica bagenzi babo n'abarwayi.

kwamamaza

Igikorwa cyo kwibuka abari abaganga, n'abakozi ba Minisiteri y'Ubuzima n'ibigo biyishamikiyeho, byaranzwe no kugaragaza amateka y'uburyo mu 1994, bamwe mu baganga bakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, bagize uruhare muri jenoside, aho gukiza abarwayi bakabasonga, hifuzwa ko abahiciwe imibiri yabo yagaragazwa.

Umwe ati: “tukavuraga nuko nimugoroba aho abandi batashye twe tukihishahisha. Ubwo mu gitondo bwarakeye nuko bajya muri clinic kureba Mukakarangwa Triphine, na ba Yvonne bahise babica. Harimo assistanr medical ntazibagirwa witwaga Spriane nawe wagize uruhare, sinzi amaherezo ye! Ndasaba ubuyobozi bw’ibitaro kuko ntabwo bari kure, abantu bari batemaguye bari hano hafi kandi harimo abantu babizi.”    

Dr. NGARAMBE Christian; Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kaminuza bya Butare, yagaragaje ko mu makuru amaze gukusanwa, abaganga bagera kuri 31 bagize uruhare muri Jenoside muri ibi bitaro.

Ati: “hagaragaramo abaforomo n’abandi bakozi bakoraga kwa muganga 89, ariko muri abo 31 bayikoreye muri Butare. Ibyo bikorwa ya kinyamaswa babikoze bayobowe n’uwari umuyobozi w’ishuli ry’ubuvuzi, Dr. Karemera Alphonse ndetse n’uwari umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza, Dr. Nshimyumukiza Yotam. Muri abo baganga, harimo n’abanyeshuli batatu batari barangize kwiga bahitamo umwuga wo kwica.” 

NTAWURUSHIMANA Jean Nepomscene, umwe mu bakozi ba CHUB, avuga ko ibyakozwe na bamwe muri bagenzi babo bigayitse, bityo bafite umukoro wo gukora mateka mashya batanga serivice nziza.

Ati: “ukumva ipfunwe ariko tukagerageza no gushaka inzira zituma tutazongera kuba twasubira muri ibyo bikorwa bibi byaranze bagenzi bacu. Ukumva dukuramo inyigisho zikomeye. Twashyize imbere abatugana, tubaha serivise nziza nta kubatandukanya, nta vangura ndetse noneho tukagaragara mju bikorwa byo kubaka igihugu, tukava muri ibyo bikorwa bibi byaranze abo bakuru bacu batitwaye neza.”

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin NSANZIMANA yasabye abaganga gukura masomo mu mateka mabi yaranze bamwe mu baganga bo mu 1994. Avuga ko bakwiye kwanga ikibi, bakubaka ikiza.

Ati: “ nubwo ari amateka yacu mabi ariko tuyakuremo n’amasomo uyu munsi yadufasha kurushaho kwanga ikibi no kubaka icyiza. Uzagerageze ukore icyiza buri gihe kuko nibucya icyiza nicyo kizatsinda. Kutavangura, buri wese kugira uruhare ku buzima rw’abaza kwivuza, ntibabanze kureba aho uturutse, uko usa, uko ureshya, uwakohereje ndetse n’undi…ahubwo ukabona umurwayi wese ukugana no mu zindi serivise dutanga, tukakira buri wese nta kuvanguran niyo politike y’igihugu cyacu.”

Abaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abaganga, n'abakozi ba Minisiteri y'Ubuzima n'ibigo biyishamikiyeho, bakoze urugendo rwavuye kuri bitaro bya CHUB berekeza ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri muri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye. Banunamiye kandi banashyira indabo kuri uru rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri y'abatutsi iruruhukiyemo.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 May 20, 2024 - 10:52