Kayonza: Abakecuru bakora ubukorikori barasaba inkunga kugirango bibateze imbere

Hari abagore bakora umwuga w'ubukorikori mu karere ka Kayonza bavuga ko bagorwa no gukora uwo mwuga kuko nta bikoresho bafite ndetse n'aho bakorera, bityo bagasaba gufashwa kugira ngo babashe gukora babone umusaruro.

kwamamaza

Ni bamwe mu bagore bo mu karere ka Kayonza biganjemo abakuze bakora umwuga w'ubukorikori,nko gukora inkweto zo mu ruhu zigezweho,gukora uduseke,imipira y'imbeho ndetse n'indi mitako yo mu nzu.

Aba bavuga ko mu gukora ibyo byose,bakoresha intoki kuko nta mashine bafite zabafasha,aho bavuga ko ibyo bituma batabasha gukora byinshi ngo babone umusaruro.

Usibye ibyo bikoresho kandi,bavuga ko bahura n'imbogamizi zo kubura aho bakorera hazwi hatuma babasha kubona abakiriya,bityo bagasaba ko baterwa inkunga izo mbogamizi zikabasha kuvaho,kugira ngo ibyo bakora byihute ndetse babashe kwiteza imbere vuba.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko ubushake aba bagore bagize bwo kwihangira umurimo ari ikintu gikwiye gushyigikirwa,bityo akabasaba kwihuriza hamwe bagakora koperative kugira ngo ubufasha bazabuhererwe hamwe bubashe kubagirira akamaro.

Yagize ati "ubona ko bafite ibitekerezo byiza, bafite ubumenyi ahubwo igisigaye ni ukubinoza gusa ariko mubyo tubagiraho inama ni ukwibumbira muri koperative kuko iyo umuntu akora ari wenyine hari ibyo adashobora kugeraho neza, dufite icyizere, tugiye kubakurikirana no kureba yuko za gahunda zihari zibareba kandi zibafasha zibasha kubageraho".

Aba bagore bakora umwuga w'ubukorikori mu karere ka Kayonza,ubuyobozi kandi bubagira inama yo gushaka bagenzi babo bakabakundisha uwo mwuga,kugira ngo babashe kwifatanya bakorere hamwe. Kuri bo bavuga ko usibye ubuyobozi basaba kubafasha ku mishinga yabo,banasaba kandi imiryango itera inkunga imishinga y'abagore ko nabo yabageraho ikabatera inkunga bakabasha kwigobotora izo mbogamizi zituma badatera imbere.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Dec 13, 2022 - 13:08