Gicumbi: nyuma yo guhombya no guhinga icyayi mu gishanya, bahisemo kuyoboka imisozi!

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu gishanga cya Gatuna baravuga ko nyuma yo gutenguhwa n’igishanga kikabahombya kubera imyuzure, mahisemo kwadukira imisozi bakaba ariyo bahingaho icyayi ndetse ko bizeye umutekano w’ubuhinzi bwabo kurusha mu gishanga. Icyakora Urwego rushinzwe Ubuhinzi mur’aka Karere buvuga ko hakenewe ko igishanga gitunganywa.

kwamamaza

Iyo uhagaze ahirengeye mu misozi y’akarere ka Gicumbi, ubonaho ibimera bifite amababi atoshye birimo n’icyayi gitewe vuba. Gusa wasubiza amaso hasi mu mubande cyangwa se mu gishanga, ukabona ahahoze hahinze icyayi hasigayemo ibiti bibarika, aho ibindi byangiritse bigakururira abahinzi kwiheba kubera ibihombo.

Icyakora aba bahinzi baje kugobokwa n’umushinga Green Gicumbi waberetse ko i musozi bishoboka, baba bahashotse ubwo ndetse ngo hehe n’igishanga.

Umuhinzi umwe yagize ati: “ndi umuhinzi w’icyayi, ariko by’umwihariko narinsanzwe mfite icyayi mu gishanga. Icyayi cyarumye gishiraho, ngirango n’abanyamakuru benshi bahageze hasigaye ibiti 3 byonyine! Ariko kimaze kuma, narimfite ari 40, ntererwa na Green Gicumbi ku musozi, ubu bantereye izindi zari 43.”

“nubwo umusaruro ndikubona utaragera ahashimishije cyane ariko urashimishije.”

Undi ati: “ nubwo nta cyayi nigeze ngiramo [mu gishanga] ariko ntabwo nagiteramo kuko ni ukujya mu gihombo. Nonese ntubona amazi arimo se?”

“mu gishanga ni ibya kera, nonese ko namenye ubwenge bimeze kuriya, icyayi kigenda gitenguha gahoro gahoro kugeza gishizemo!”

Ku rundi ruhande, iki gishanga cyari gitunze benshi mu bagituriye bavuga ko gifite ibibazo bituma ubuhinzi bw’icyayi butakiri kugenda neza. Gusa na none ngo ibi ntibikwiye gutuma abahinzi bagicikamo.

Jean-Chrysostome NZEYIMANA; Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Gicumbi, ati: “icyakora icyayi gishinze mu gishanga cya Gatuna, hari hamwe na hamwe hagenda hangirika kubera ikibazo cy’umwuzure kandi igishanga ntabwo gitunganyije.”

“ hanyuma muri kiriya gishanga harimo ikindi kibazo kijyanye na Nyiramugengeri, ibyo bibazo bibiri ni bimwe biri gutuma icyayi kiri kugenda cyangirika. Rero ntabwo icyayi cyo mu gishanga kizavaho, ahubwo hari guterwa icyayi cy’I Musozi mu rwego rwo kugira ngo cyunganire icyo mu gishanga igihe hazaba hataratunganwa.

Dr. KARANGWA Patric; Umuyobozi mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, avuga ko bidakwiye ko imisozi yose yahingwaho icyayi, ndetse ko iki gishanga kizitabwaho.

Ati: “gutunganya ibishanga biri muri gahunda y’igihugu, bizakomeza gukorwa uko amikoro azagenda aboneka. Gutunganya ibishanga kugira ngo ibihingwa birimo bibashe kuhaba neza bitagira ikibazo.”

Abahanga mu by’ubuhinzi ndetse no kwita ku musaruro uva ku cyayi, bagaragaza ko ubusanzwe icyayi giteye ku musozi kirusha uburyohe igihinze mu gishanga.

Gusa ku rundi ruhande n’ubwo abahinzi bijejwe ko bazabona umusaruro mwinshi ku cyo bahinze I musozi, MINAGRI igaragaza ko icyo mu gishanga aricyo kigira umusaruro mwinshi, bigatuma ibyo bisaba imbaraga mu kuramira igishanga cya gatuna gitanga umusanzu ku musaruro ukomoka ku buhinzi bw’icyayi ugira uruhare rutari ruto mu kwinjiriza igihugu agatubutse.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Gicumbi.

 Nov 30, 2023 - 14:06