I Kigali hateraniye inama idasanzwe ya African Medecines Agency

Kuri uyu wa Mbere, I Kigali Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda bateguye inama ya kabiri idasanzwe y’ibihugu bigize amasezerano y’ikigo Nyafurika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti (African Medicines Agency) mu rurimi rw'icyongereza.

kwamamaza

Iyi nama ya Komisiyo y’ubumwe bw’Afurika k’ubufatanye n’ikigo Nyafurika gishinzwe ubuziranenge bw’ imiti , u Rwanda ruyakiriye nyuma yaho taliki 18 Nyakanga 2022, Minisiteri y’ubuzima iherutse gushyira umukono ku masezerano yemeza ko iki kigo gishaka gufungura icyicaro cyacyo mu igihugu cy’u Rwanda.

Ni inama kandi yigiwemo imikorere isobanutse y’iki kigo Nyafurika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti, hagatorerwamo komite nyobozi igomba kuyobora iki kigo ariko kandi hanibazwa uburyo bwo kwagura ikoranabuhanga hirya no hino mu bitaro bikorera mu bihugu byo k’umugabane wa Afurika ngo ni mu rwego kurushaho gufasha abaganga gukora akazi kabo batanga serivise zinoze kandi ku gihe.

Ngo ni iby'agaciro kuba u Rwanda rwaratsindiye kwakira icyicaro cy’iki kigo nkuko bisobanurwa neza na Minisitiri w’ubuzima Hon. Dr. Sabin Nsanzimana.

Yagize ati "twasinye amasezerano ko u Rwanda ruzakira icyicaro cy'iki kigo Nyafurika gishinzwe ubuzirange bw'imiti, hashize iminsi 7 bibaye, byabaye amahire yuko noneho bitangira gushyirwa mu bikorwa mu rwego rw'ibihugu byasinye aya masezerano byose byishyira hamwe bigatangiza ikigo mu buryo bufatika......."    

Komiseri ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho witabiriye iyi nama aturutse mu gihugu cya Burkinafaso Madame Ambassador. Minate Samaté Cessouma avuga ko iyi nama irafasha gushyiraho gahunda nziza yo gukemura ibibazo umugabane wa Afurika uhura nabyo muri serivise z’ubuzima cyane ko iki kigo cyafashije bikomeye Afurika igihe yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati "iyi nama ni ingenzi kuri twe kubera ko dushaka kwihutisha iki gikorwa cy'uko Afurika ishaka kwikorera imiti yujuje ubuziranenge, tukarwanya imiti itujuje ubuziranenge, ni muri urwo rwego ibihugu bya Afurika byihuje ku bufatanye n'ikigo Nyafurika gishinzwe ubuzirange bw'imiti ngo tubinoze neza, iki kigo kigakora neza ariyo mpamvu twateraniye i Kigali".    

Mu rwego rwo kurushaho gutanga umusaruro ufatika muri serivise z’ubuzima, iki kigo Nyafurika byitezwe ko kigiye kujya gikorana bya hafi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) nacyo kimaze igihe gito gifunguwe hano mu Rwanda.

African Medicines Agency(AMA) ni ikigo Nyafurika kigenga gishinzwe ubuziranenge bw’imiti ariko giterwa inkunga n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ni mugihe amasezerano yo gushyiraho iki kigo yatangiye gukurikizwa ku ya 5 ugushyingo 2021 nyuma yaho ibihugu 15 byari bimaze kubyemeza.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jun 20, 2023 - 08:27