Rutsiro:Bahangayikishijwe itsinda ry’abanyarugomo riri kubagira inka mu muhanda!
Oct 10, 2023 - 14:54
Abaturage bo mu kagali ka KABUJENJE bagerereye mu murenge wa Kivumu, baravuga ko bahangayikishijwe nuko hari itsinda ry’abanyarugomo bari gutemesha abantu imihoro ndetse bakanabagira inka z’abaturage ku mihanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burasaba ababaturage gutanga amakuru yafasha mu kumenya abakora urwo rugomo.
kwamamaza
Abaturage bo mu kagali ka KABUJENJE bavuga ko bahangayikishijwe n’urugombo rukorwa n’abajura baba bitwaje imihoro yo gutema abo bahura nabo. Banavuga ko abo baniba n’amatungo bakabagira ku muhanda.
Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “Ubundi hari abajura batwiba ibintu bikomeye! Bakiba nk’inka y’umuntu nuko bamara kuyizitura, mbese urumva bagenda hari icyo bagambiriye: kwica no kujyana iyo nka!”
“ ufite intama barayijyana, umuntu yaba yarahinze nk’ibijumba agasanga babikuye! Niba afite nk’insina y’inyamunyu, niba yamye ifite ikinyamunyu nuko mu gitondo agasanga bajyanye!”
Undi ati: “ hari n’umukobwa baherutse gutemaguriramo [ mu muhanda] hakiri kare, baranamwambura. Abasore baba bategeyemo abantu, bamutemesha imipanga. Nyine biba inka banakazitemera hafi y’umuhanda!”
“ ibisambo bitegera abantu hariya hakurya bikabambura no kubatemagura!”
Banavuga ko baba bajura bagaragaza imbaraga, bagasaba inzego bireba kubafasha guharika ibi bisambo, cyane ko hari n’uduce batakinyuramo.
Umwe ati: “ariko ibi bisambo usanga kubirwanya bikomeye, nk’igihe umuntu agomba kubazigaziga, akanahasiga agatwe bitewe nibyo baba bitwaje kugira ngo bajyane iyo nka nuko nyirayo bamwice.”
Undi ati: “ ahubwo iyo bumaze kugoroba nta bantu bakunda guca muri uriya muhanda bitewe n’ibyo bisambo byateye. Badufashe gushaka abo bari bari gutangirira abantu mu muhanda, yewe bakora nk’ikipe!”
MULINDWA Prosper; Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, asaba aba baturage guha amakuru y’ibanze ubuyobozi yavufasha kumenya abakora ururugomo.
Ati: “akenshi ahantu haba ikibazo cy’umutekano cyatewe n’abaturage bagenzi babo, abenshi baba bazwi. Nibatubwire ngo kanaka ari guteza umutekano muke hariya, niwe ujya kwambura abantu. Bamutubwire tuzamenya ibyo tumukorera! Tuzamukurikirana, tumufate tumushyikirize inzego z’ubutabera bidatinze.”
Iruhande rw’ibi, anababuza kunyura aho urwo rugomo rukorerwa mugihe ikibazo kitarakemuka.
Ati: “bagomba kumenya ahantu hari amakuba badakwiye kugenda mu masaha adakwiye, ndavuga nk’umuntu udaherekejwe.”
Aba baturage bifashisha ingero z’abamaze gutangirwa nabo bajura bakamburwa, abandi bagahohoterwa, banagaragaza ko hari uduce tutapfa kunyurwamo n’ubonetse wese bitewe nuko ariho batangirira abantu.
Aya makuru kandi yaba ayibanze yafasha inzego bireba gukurikirana iki kibazo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rutsiro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


