Rutsiro: bambuka umugezi wa Bihongori bahetswe mu mugongo kubera kutagira ikiraro

Abatuye mu murenge wa Nyabirasiri baravuga ko bagorwa no kwambuka umugezi wa Bihongori kuko bambuka bahetswe mu migongo kubera ko kutagira ikiraro, umugezi waba wuzuye bakarara mu karere ka Rubavu. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko ibyo byatewe nuko ahari ikiraro cyarohamye, ariko gukora inyigo yo kubaka icyo kararo bigeze kure.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Nyabitasi wo mu karere ka Rutiro, bavuga ko kwambuka umugezi wa Bihongore ubahuza n'akarere ka Rubavu unyuze mu murenge wa Kanama, bibasaba kuwambukisha amaguru iyo utuzuye. Ariko iyo umugezi wuzuye bakarara hakurya nk’uko bamwe babitangarije Isango Star.

Uwitwa Mukamana yagize ati: “turahangayikaga, nonese urumva ababyeyi kurara muri Rubavu kandi ari abo muri Rutsiro, urumva atari ikibazo?! Dore nk’ubu ndamutse ndagiye muri Rubavu, nigwa ndarara iyo ngiye! Umusaza n’umucekuru baratembye baragenda baruhukira mu kiraro cyo hepfo, bose barapfuye, none murumva mutatuvuganira tukabona ikiraro!?”

Mugenzi we yagize ati: “iyo umugezi wuzuye, abana ntibabona uko bajya ku mashuli kuko ntibambuka bahera hirya, n’abandi bagahera hino! Ubwo rero twebwe iyo tugiye guhaha, imbere hari agasoko, ntitubona uko tukageramo. Ni ikibazo gikomeye. Nonese ko n’abadukuriye babibona, ugategereza ko babikora tugaheba!”

Uretse kwambuka unyuze mu mazi uyakandagiyemo, hari n’abatabishobora bagatanga amafaranga kugira ngo babambutse babahetse mu mugongo.

Umubyeyi umwe yagize ati: “kuko tudashoboye twishyura amafaranga bakaduheka mu mugongo nuko bakatwambutsa! Ariko [umugezi] uruzura ugasendera”

Ubuyobozi bw’ibanze nabwo bushimangira iby’iki kibazo ndetse bukavuga ko kidindiza ubuhaharane.

Ubwo umunyamakuru w’ Isango Star yageraga kuri uyu mugezi, yasanze umuyobozi umwe w’Akagali bamaze kumwambutsa bamutse. Mukiganiro kigufi, yagize ati: “ntabwo byoroshye nkuko mubibona, iki kibazo cyo kiragoye…ubu narinje muri Rubavu ariko ubundi iyo imvura yaguye abaturage bararindira umugezi ugatemba wagabanuka bakabona kwambuka. (…) birumvikana iyo bwije hari abarara iyo bagiye!”

Ku ruhande rw’abanya-Rutsiro bambuka uyu mugezi buri munsi umunsi kuwundi base basaba ko iki kiraro cyakorwa.

 Umwe ati: “ niba umugabo yankubitaga ngo naraye mu bagabo kandi ari umugezi wandaje  mu nzira, ubundi buyobozi buzantabara nahuye n’ikibazo. Turasaba ikiraro, ubundi gifashe muri rutsiro kikagera muri rubavu.”

UWIZEYIMANA Emmanuel; ushinzwe iterambere ry'ubukungumu karere ka Rutsiro, avuga ko gutinda gukorwa byatewe nuko ibiraro byinshi byo muri aka karere byatwawe n'ibiza ariko mugihe cyavuga hakaba hakozwe ikiraro kuko inyigo yacyo igeze kure.

Ati: “urebye mu karere twagize ibiraro 26 byangiritse, ibyo nibyo twabashije kubarura dukeneye kwihutisha. Rero inyigo y’icyo kiraro tugiyeze kure, icyo kiraro kiri mubyo twabonye byihutirwa.”

Uyu mugezi uhuza Akarere ka Rutsiro n’aka Rubavu, wifashishwa cyane n’abambutsa ibicuruzwa birimo amakara, amata, ndetse n’indi myaka iba ijyanwa mu masoko yo mu karere ka Rubavu.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star - Rutsiro

 Feb 15, 2024 - 19:36