Rusororo: Umukozi wa WASAC yatawe muri yombi azira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Manirakiza Straton, umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

kwamamaza

Yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, bituma hatangira iperereza, aho iry'ibanze ryagaragaje ko ubwo habagaho ikibazo cy'igabanuka ry'amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi (05) uyu mwaka, Manirakiza yakaga bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, kandi ibyo binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.

Ibi byagize ingaruka ku bandi baturage bafatiraga amazi aturuka ku kigega cya Ruhanga kigaburira imidugudu ine irimo Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.

Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi biburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi kigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage, igihugu muri rusange ndetse no ku buzima bwabo ubwabo.

Iravuga ko hakomeje gukorwa iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi  no mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugirango ababifatirwa mo bahanwe nk’uko biteganwa n' amategeko.

 Aug 22, 2025 - 14:13