
Rusizi: Green Party yijeje abaturage ishuri ryigisha gukora ubwato
Jul 2, 2024 - 08:17
Umukandida w’ishyaka Green Party Dr. Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe, muri santere ya Kamembe.
kwamamaza
Umukandida w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) Dr. Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere yabwiye abaturage baho ko hari byinshi bari kubategurira bizateza imbere aka karere birimo kubafasha mu bworozi bw’amafi n’isambaza kuko umusaruro ukiri hasi kandi bakazashinga ishuri ryigisha uburobyi no gukora ubwato hagamijwe gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Ati "ndabizi ko hari amafi meza iyo afashwe neza agira umusaruro ukomeye cyane ariko nkamenya yuko mufite ikibazo cy'imbuto y'ayo mafi, ubu gahunda dufite nuko dushyiraho uburyo buri karere kazagira uruganda rutunganya ibikomoka ku matungo ku buryo abakeneye izo mbuto z'amafi babe bazibona kuko nziko ari ikibazo kugirango mubone izo mbuto z'amafi, ntabwo ari aho tugarukira gusa dufite gahunda nziza yo guca ubushomeri kugirango buri wese ushaka gukora abone akazi, muri uyu murenge wa Kamembe tuzabashyiriraho ishuri ryigisha ibijyanye n'uburobyi, ibijyanye no gutwara ubwato, ibijyanye no gukora ubwato no kubona ibyangombwa bibemerera kubutwara".
Abaturage ba Rusizi bavuze ko ibi bivugwa biramutse bishyizwe mu bikorwa byabafasha kubona imirimo ariko n’abakora uburobyi bakabona umusaruro wisumbuyeho.

Umwe ati "aramutse ashyizeho iryo shuri ry'abantu biga ubwato bakabona ama perimi bikaba ari ibintu byemewe n'amategeko byaba ari byiza cyane".
Akarere ka Rusizi gaturiye imipaka n’ibihugu by’abaturanyi yabijeje umutekano urambye kandi abizeza ko hazashyirwaho uburyo imipaka itakongera gufungwa kuko bihagarika ubuhahirane.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Rusizi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


