Rusizi: Abahinzi barasaba amahugurwa ngo beze umusaruro wujuje ubuziranenge

Rusizi mu ntara y'Iburengerezabuza, abakorera ubuhuhinzi mu murenge wa Kamembe barasaba ko n’abahinzi bo hasi bajya bagerwaho n’amahugurwa yo kubikora kinyamwuga kugira ngo basarure ibiribwa byujuje ubuziranege.

kwamamaza

Mu gishanga cya Kadasomwa giherereye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, abahinzi bujya gucya umubyizi bawusize inyuma, nubwo aba basobanukiwe gukora ubuhinzi bw’akinyamwuga bavuga ko abahinzi badafite amakuru no guhinga bya kinyamwuga bagorwa no gusarura umusaruro w’ujuje ubuziranenge.

Umwe ati "ibihingwa bishobora kubura ubuziranenge kubera ko igihe cyo gutera imiti umuhinzi ntazakimenya kubera atatereye igihe kimwe n'abandi cyangwa agatera mbere agahura n'ibyonnyi, iyo atatereye rimwe n'abandi azagira ingorane zo kumenya icyo atera icyo aricyo ku gihe azaterera no kuba yasarura ntasarurire hamwe n'abandi akaba yagira ingorane zitandukanye".     

Nibyo koko abahanzi batagira ubumenyi buhagije bagorwa no gusarura umusaruro weze kandi wujuje ubuziranenge gusa barasaba ko n’umuhinzi wo hasi ukeshwa imbuto ikiri mu mu mirima yajya ahabwa amahugurwa akamenya guhinga kinyamwuga kuko bashobora gusarura umusaruro utujuje ubuziranenge kandi bigira ingaruka ku bawukoresha.

Ndahimana Jerome, umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n'iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge avuga ko ikigero kinini cy’ubuziranenge kiba cyubakiwe mu murima.

Ati "akenshi na kenshi navuga ko nka 70% by'ubuziranenge buba bwubakiye ku murima hakazamo n'ibinyabutabire bishobora guturuka ku bikoresho byagiye bikoreshwa, ubundi bwoko bw'ibintu byanduza ibiribwa bigatuma ubuziranenge bwabyo butakara bikaba byagira n'ingaruka ku buzima bw'abantu ni mikorobe".      

Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, avuga ko hari amahugurwa y'abahagarariye abandi azafasha abahinzi kweza umusaruro w’ujuje ubuziranenge.

Ati "amahugurwa azasigira ikintu kinini abategura ibihingwa ndetse bariya bahinzi bari bafite uko bahinga nubwo dufite abandi bajyanama b'ubuhinzi ndetse na ba goronome babegera ariko ayo mahugurwa araza ari inyongera ku bumenyi bari bafite, turizera ko bizagira ikintu bihindura gikomeye cyane".    

Akarerere ka Rusizi gahingwamo ibihingwa byose, haba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo ariko kubera ko akarere gashyize imbere gahunda yo guhinga ibihingwa biberanye n’agace runaka kandi bishobora gutanga amafaranga mu gihe bishowe ku isoko bikorwa mu gihe runaka kandi ku mbuto yatoranyijwe.

Ni akarere katoranyirijwe ibihingwa nk’umuceri mu kibaya cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi bitandukanye kandi bifatiye runini abatuye muri aka karere.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Rusizi.   

 Dec 9, 2024 - 11:16