
Rulindo: Umugore arakekwaho kwica abana be Batatu
Jul 18, 2025 - 11:18
Mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, umudugudu wa Mutagata, umugore witwa Mukashyaka Sandrine birakekwa ko yishe abana be 3, umukuru akaba yarafite imyaka 8 abaturage bakagaragaraza ko ibyo uyu mubyeyi yakoze bidakwiriye.
kwamamaza
Abaturanyi ba Mukashyaka bavuga ko yari yarahinduye imyitwarire, aho ngo yari atakijya mu kazi ko gushaka ibitunga umuryango, ndetse kandi ko atari agikaraba.
Umwe mu baturage yagize ati “amakuru nayamenye mu gitondo nuko Mukashyaka yishe abana be 3, naje ntabaye, byari bimaze igihe uyu muntu tubona ko afite ikibazo cyo mu mutwe, twabimenyesheje inzego z’ibanze, iz’akagari, iz’umurenge niho amakuru yarageze.”
Yakomeje agira ati "mu rwego rw’imiberoho ubuyobozi bwakoreshaga uburyo bwo kumufasha, urugaga rw’abagore, yewe n’abantu mu mudugudu bageragezaga kumuzanira utuntu two kwifashisha, ariko nk'uwo atabashaga kwiyumvamo ntabwo yabyakiraga, mu bigaragara tukabona ko afite ikibazo cyo mu mutwe”.
Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Kabayiza Alcade yahaye ikinyamakuru UMUSEKE, yavuze ko uyu Mukashyaka Sandrine yari yaritandukanije n’umugabo we babanaga ku buryo bw’ubwumvikane, aza gutura mu nzu y’iwabo (na bo bitabye İmana kera), yabanaga n’abana be gusa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


